Rubavu : Abahinzi b'ibitunguru barataka igihombo batewe no kubura isoko ry'umusaruro wabo

Rubavu : Abahinzi  b'ibitunguru  barataka  igihombo  batewe no kubura isoko  ry'umusaruro wabo

Bamwe  mu bahinzi b'ibitunguru  bo mu karere  ka  Rubavu , bavuga  ko  bahisemo kurekera  umusaruro  wabo mu mulima  bikaba birimo kuboreramo kubera  ko  babuze  isoko ry'umusaruro wabo, ndetse ngo bakaba bari baranafashe inguzanyo mu mabanki  ari nayo  mpamvu babirekera mu mulima kugira ngo banki zitazabishyuza  bibwira  ko bejeje kandi  barabuze isoko ryabyo.

Abaganiriye na Tv1 dukesha iyi  nkuru  bo mu murenge  wa Kanzenze ,bavuga  ko  umufuka  w'ibitunguru  ubu urimo kugura  amafaranga  ibihumi  bitatu bitandukanye  n'uko byagurishwaga  mbere. Umwe ati'' None se wabigurisha  ibihumbi bibiri urabireka  bikaborera  mu mulima nyine bikaba ifumbire nta kundi''.

Undi ati'' Ibase nini  yuzuye ntibaguha n'igihumbi, umufuka  waguraga  ibihumbi 40, ibihumbi 20, ubu uragura  ibihumbi bitatu. None igare ryabigeza mu isoko,  Wareba  amafumbire  washyizemo n'imbuto wateye ugasanga urahomba. Abahinzi b'ibitunguru mwadukorera ubuvugizi rwose ku masoko''.

Ku ruhande rw'akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yatangarije tv1 ko iki kibazo cyakemurwa nuko abahinzi  mbere  yo guhinga bajya babanza kubimenyesha ubuyobozi''. Ati'' Niba uzi ko mwese mwahinze ibitunguru, wowe ukaba wahindura ugahinga ikindi kandi cyabonerwa isoko.Mbese tugahana amakuru twari twavuze ko twavugana n'abahinzi, isoko rigashakwa bitarera.Ariko iyo bibaye byinshi ugasanga  ibirayi birahenze ,ibitunguru byo byabuze isoko''.

Si ubwa mbere abahinzi bo mu karere ka Rubavu bataka ko babuze isoko ry'imyaka yabo, kuko hari nubwo umwaka washize bigeze kweza ibirayi  byinshi babura isoko ryabyo.