Muhanga : Ibuka yagaragaje ibikibangamiye imibereho y’Abarokotse Jenoside

Muhanga : Ibuka yagaragaje ibikibangamiye  imibereho y’Abarokotse Jenoside

Ubwo  hatangizwaga  icyunamo  mu karere  ka Muhanga, ku itariki ya 7 Mata 2023 perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, yagaragaje ko hari bamwe  mu barokotse  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, badafite  aho  kuba , abandi  inzu  bubakiwe  zikaba  zarashaje  zikeneye gusanwa.

Ingabire  Benoit Perezida  wa Ibuka  muri aka  karere, avuga ko  bashimira  Leta  ko hari ubufasha iha  abatishoboye , nko  kuba  bavuzwa  ndetse  hakaba  n’abahabwa  inkunga  y’ingoboka ihabwa  abarokotse bafite intege nke n’abatishoboye, ariko  hakiri  ibibazo  bibangamiye  imibereho  y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .

Ati’’Ku birebana  n’amacumbi  Leta  yacu  y’ubumwe  yaradufashije mu kubona  amacumbi , ariko mu by’ukuri hari bake  basigaye batarayabona, hakaba  rero  hasabwa  kugira  ngo  nabo  basigaye  aboneke  vuba  buri  wese abone aho  kuba kandi  hamubereye’’.

Akomeza agira  ati’’ Leta  itera inkunga imishinga  y’abarokotse  Jenoside itandukanye, ibafasha gukomeza  kubaho  mu mibereho  yabo  ya buri munsi , nubwo bimeze  bityo  ariko hari  abana  bagiye barangiza amashuri  mu bihe bitandukanye bakomeje  kubaho mu bushomeri , turasaba Leta  yacu  gukomeza  kudufasha  kugira  ngo  ubwo  bushomeri  bugabanuke binyuze  muri ya mishinga twavugaga’’.

Ingabire Benoit,akomeza asaba abaturage kubafasha kubona imibiri kugeza ubu itaraboneka ngo ishyingurwe  mu cyubahiro.

Hon Depite Uwanyirigira Marie Florence wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yijeje abarokotse Jenoside ko ibyo Perezida  wa Ibuka  mu karere ka Muhanga, yagaragaje bizitabwaho.

Ati’’ Ibyo twagira ngo  tubahamirize  nuko ibi byifuzo  byose  bizitabwaho, byaba iby’amacumbi  byaba  iby’imibiri itaraboneka  ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Cyane ko  hari ubushake  bwa politiki y’Igihugu yacu hakaba haragiye hashyirwaho gahunda zo kwita ku mibereho y’abanyarwanda  by’umwihariko  abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi’’.

Ibuka ivuga ko hashingiwe ku ibarura riheruka gukorwa muri uku kwezi kwa 3 , abatagira amacumbi yo kubamo ari 86 naho  inzu zikenewe gusanwa ni 757.

UWAMBAYINEMA Marie  Jeanne /heza.rw