Nyanza -Busoro: Kutagira ishuri ry’incuke n'irerero bituma hari abana batinda kujya mu ishuri

Nyanza -Busoro: Kutagira  ishuri ry’incuke n'irerero bituma hari abana batinda kujya mu ishuri

Abatuye  mu mudugudu  wa Shinga mu kagari ka Masangano , umurenge  wa Busoro mu karere  ka Nyanza, bavuga  ko abana babo  bari mu kigero cyo kwiga mu mashuri y’incuke,  usanga  bakiri mu ngo  kubera  ko muri  aka gace  nta mashuri  y’incuke ndetse n’amarerero  ahaba .

Ni umudugudu  utuye  hafi  y’igishanga cya  Rwabusoro , amashuri  y’incuke  aho  aboneka  ni mu isanteri  ya Busoro  yubatsemo ibiro by’umurenge. Kuva  mu mudugudu wa Shinga  ujya  i Busoro  hari  urugendo  rureshya  na kilometero eshatu , ni rurerure ku mwana  w’incuke  ufite  imyaka itatu , ni umuhanda  urimo  imodoka  nyinshi  zikoreshwa mu ikorwa  ry’umuhanda wa Ruhuha –Nyanza kuri ubu urimo  gukorwa  , izi  nizo  mbogamizi  zikomeye  zituma  ababyeyi  batajyana abana  mu mashuri  y’incuke.

Umwe  mu babyeyi  yagize  Ati’’ Njyewe ndamufite  uba mu rugo ni muto. Abakuru  bo  bashobora kwihuta bakagerayo  ariko we ntiyiga nzamujyana yakuze.  Nta  rerero  tugira  muri  uyu  mudugudu  wacu  kugira  ngo  uzagere  i Busoro  bisaba  kurenga  imidugudu  itatu , urwo  rugendo  warukoresha  umwana  w’imyaka itatu koko?Turifuza  ko  ubuyobozi  bwadufasha  tukabona  irerero  natwe  abana bacu bakajya kwiga bagakuza  ubwenge  naho aho riri  rwose  ni kure yacu’’.

Undi  mubyeyi  ati’’ Ubu se  najya  mbyuka  nkamujyana i Busoro  nkanasubira  kumucyura nkazaca incuro  y’ibidutunga ryari?ikindi  kubera  uyu muhanda  urimo  ibikamyo  byinshi  tugira ubwoba bwo  kubohereza  ngo  bijyane  dutinya  ko byabagonga. Hano dufite  isanteri  y’ubucuruzi ya Vunga ese ubu ntibadufasha  bakatwubakira  irerero  abana bacu bakajya  babona  aho bigira  habegereye’’.

Umwe  mu bajyanama  b’ubuzima  utuye  muri  aka  gace , avuga ko yagerageje  gusaba  irerero  mu mudugudu  wabo  ariko bakaba ntaryo  babona. Ati’’ ahandi  turabizi  ko  bagira  namwe  akorera  mu ngo  z’abaturage,  ariko abana  bakaba biga twebwe ntaryo, nararisabye  incuro  nyinshi  na n’ubu ntaryo,  aho riri  ugereranyije na hano dutuye  ni kure  rwose abana ntibagerayo kwaba ari ukubavuna’’.

Umuyobozi  w’akarere  ka Nyanza  Ntazinda  Erasme , yizeza  aba  baturage ko  irerero  bagiye  kuryubakirwa  mu minsi  ya vuba. Ati’’ Iriya santeri  ya Vunga  turashaka ko itera  imbere muri byose, babone umuhanda  , amashanyarazi  ndetse  n’irerero  abana babone  aho bigira, ntabwo birenza  ukwezi kwa 6 batararibona, kuko  amafaranga  n’abafatanyabikorwa  bazadufasha  bamaze  kubyemera nta kibazo’’.

Ishami ry'umuryango  w'abibumbye  ryita ku bana  Unicef rifatanya  na Guverinoma  y'u Rwanda  mu gushyiraho  amarerero  y'abana bato n'ibigo mbonezamikurire ECDs  hirya  no hino mu Gihugu. Kuri ubu Unicef ivuga ko buri mwana wese akwiriye intangiriro nziza cyane y’ubuzima n’amahirwe yo gukura uko bikwiye.

Imbonezamikurire y'abana bato - ECD , ni uburyo bwashyizweho bwo gufasha abana muri iyi myaka ibanza y’ubuzima, butanga uburyo bworoshye bwo kugera ku kwigishwa hakiri kare, indyo nziza, isuku ndetse no kurindwa.

Unicef kandi itangaza ko mu Rwanda  hakiri abana babura  uburyo bwo kugera  kuri serivisi  z'amarerero kubera  ubukene  bw'imiryango yabo.

Mu Rwanda abana basaga 800,000  bangana na  38 ku ijana baragwingiye, bibabuza kwaguka uko bikwiriye mu buhanga n’ubwenge, mu ndimi ndetse no mu mibanire myiza n’abandi.

18 ku ijana gusa y’ abana bafite hagati y’imyaka 3 n’6 nibo bonyine bagira amahirwe yo kwiga amashuri y’inshuke cyangwa se ubundi burezi bwagenewe abana bato.

Rimwe ku ijana ryonyine ry’abana b’ imyaka 3 no munsi babasha kubona serivisi za ECD.

Marie Jeanne  UWAMBAYINEMA/heza.rw