Muhanga : Imurikabikorwa ryafashije urubyiruko gusobanukirwa iby'umuco gakondo

Muhanga : Imurikabikorwa ryafashije urubyiruko gusobanukirwa  iby'umuco gakondo

Kuri uyu  wa kabiri  tariki ya 16 Gicurasi mu karere  ka Muhanga  hatangijwe  imurikabikorwa  by’ibikorwa  by’abafatanyabikorwa  mu iterambere  ry’akarere , bamwe  mu baryitabiriye  biganjemo urubyiruko  batunguwe  no  gusanga  haje kumurikwa  imwe mu mirimo  ndetse  n’ibikoresho byakoreshwaga  n’abanyarwanda bo hambere

Rutikanga  Didas  wiga  mu mwaka  wa kabiri  w’amashuri  yisumbuye  kuri  GS Kabgayi A, avuga  ko  yatunguwe  no kuza mu imurikabikorwa  agatungurwa  no kuhasanga bimwe mu bikoresho abanyarwanda  ba kera  bakoreshaga.

Ati’’ Nabonye  uburyo  benga  ibitoki hakavamo umutobe, bambwiraga  ko uva mu bitoki ariko mu by’ukuri  nari  ntarabibona. Nabonye imbehe  aba kera  bakoreshaga  nk’isahane  y’uyu munsi, nanabonye uko basyaga amasaka bakayavanamo ifu y’igikoma  cyangwa  y’umutsima,  ni ibintu  byantangaje  cyane  mbese  natunguwe pe’’.

Habiyambere Cedric  nawe wiga  mu mashuri  yisumbuye  yavuze  ko  yize mu ishuri  ko  abanyarwanda  kera bajyaga  birwanaho  ariko bakoresheje intwaro  gakondo.

Ati’’Nabonye ibikoresho bakoreshaga barwana nk’icumu , inkota nta byo  nari nzi. Batweretse  ibikoresho  babohaga nk’imisambi  imipira yo gukina  yitwa  karere, n’ibindi ni ibintu   bishimishije mbonye icyo nanjye nzajya mbwira abandi bana twigana’’.

Uru  rubyiruko  ruvuga  ko ari ubwa mbere rubonye  ibi bikoresho  bije mu imurikabikorwa  kuko ubundi  bajyaga basangamo  ibireba  abantu  bakuru, nk’abazanye imyaka  bahinga, ibikoresho bacuruza cyangwa  serivisi ariko batabonaga  ibijyanye  n’umuco nyarwanda, nyamara  ngo  babyiga  mu bitabo  gusa  ariko ntibabibone cyane cyane  abavuka  mu gice cy’umujyi.

Umuyobozi  w’akarere ka Muhanga  Kayitare Jacqueline , avuga  ko umuco  ari umusingi  ukomeye  w’Igihugu ukwiye kubungwabungwa. Ati’’ Uko iminsi igenda , uko iterambere  ryihuta ubona  nyine hari ibigenda  byibagirana kubera ko hari ibigendanye  n’iterambere byasimbuye  ibyo mu muco  wacu ‘’.

Akomeza agira ati’’ Ubwo bumenyi  rero burakenewe  cyane cyane ku bato, ni nayo  mpamvu  tunishimira  abafatanyabikorwa  bacu bafite ibikorwa  bishingiye ku muco  gakondo wacu  nk’abanyarwanda, kuko  ariyo  soko  tuvomamo ejo hazaza  h’Igihugu cyacu , ariko  tudatakaje n’umuco  wacu  twihariye  nk’abanyarwanda’’.

Terimbere  Innocent Perezida w’ihuriro  ry’abafatanyabikorwa mu iterambere  ry’akarere JADF avuga  ko abafatanyabikorwa  bari mu karere bakora  ibintu bitandukanye, kuko hari  abatanga  ubufasha ku baturage  n’abatanga inyigisho ku baturage  bagamije  kubongerera ubumenyi.

Ati’’ Icyo  duharanira  twese  ni ukugira ngo  icyo twakorera umuturage  byaba byose  ni ukugira ngo tumufashe kwiteza imbere’’.

Ibijyanye  n’umuco  gakondo byamuritswe muri  iri murikabikorwa, harimo  imitima  y’inzuki, inkangara , byatsi  by’amata  n’ibindi byakoreshwaga  n’abanyarwanda  ba kera.

Imiryango 60 niyo igize JADF mu karere ka Muhanga, 45 niyo  yashoboye kwitabira  iri murikabikorwa ryatangijwe kuri uyu wa kabiri. Icyakora  perezida  w’iri huriro  avuga  ko bafite icyizere  ko  abasigaye  nabo  bazaryitabira kuko  babimenyeshejwe.

Biteganyijwe  ko iri murikabikorwa  rizasozwa  ku itariki ya 19 Gicurasi 2023

Urubyiruko rwishimiye kubona ibikoresho byakoreshwaga n'abanyarwanda bo hambere

Bimwe mu byo abafatanyabikorwa b'akarere ka Muhanga bamuritse mu imurikabikorwa

Ibikoresho biboshye byakoreshwaga mu muco gakondo

Marie Jeanne UWAMBAYINEMA