Abataragiraga imiryango yababereye umubyeyi: ubuhamya bwa bamwe mu baririmbyi ba korari Ebenezer yizihije isabukuru y’imyaka 25

Abataragiraga  imiryango  yababereye  umubyeyi: ubuhamya  bwa  bamwe mu baririmbyi  ba korari Ebenezer yizihije isabukuru  y’imyaka 25

Korali Ebenezer ikorera  ivugabutumwa   mu ndirimbo muri  ADEPR Paruwase  Cyarwa itorero rya Tumba , yizihije isabukuru  y’imyaka 25  imaze itangiye  umurimo wo  kuvuga  ubutumwa  bwiza  no  kuyobora  abantu  mu nzira y’agakiza.

Ibi  birori iyi  korali  yabyizihirije  muri  ADEPR Cyarwa  kuri  icyi  cyumweru  tariki ya  5 Gashyantare  2023. Ni  ibirori  byaranzwe  no kuvuga  amateka  maremare  y’iyi  korali  uko  yatangiye  ari korali y’ishuri  ry’icyumweru  (Sunday school) nyuma  ikaza  kwitwa  korali  ya  kabiri  kugeza  ubwo ihawe  izina rya  Ebenezer.

Nkundimana  Vincent  umuyobozi wayo , uri no mubayitangije  yasangije  abitabiriye  ibi birori  amateka  yayo, avuga  ko  batangiye uyu murimo mu mu kwezi kwa  5 mu 1995,  bafashe  abana bari  mu ishuri  ry’icyumweru maze  bashinga  korali  y’urubyiruko.

Mu 1997 bari  bamaze  gukura  bahinduka  korali ya kabiri  yungirije korali nkuru  yitwaga Korali Cyarwa. Muri  uyu mwaka  nibwo  bahawe  izina  ryitwa  Ebenezer bivuye  mu ijambo ry’Imana riri mu gitabo  cya mbere  cya Samweli 7,12.

Ati’’ Ebenezer bisobanura ngo  Uwiteka  yaratuzahuye , iyi korali yaciye  mu buzima  bugoye  twari  abana bato  uwari ukomeye  yigaga mu mashuri yisumbuye, ariko ubu tumeze  neza  mu ngeri zose  z’imirimo turiyo, turimo  abakuze abubatse ingo , ndetse n’urubyiruko , ni korali yamaze kubakika  ubu dufite abaririmbyi 80’’.

Nkundimana kandi  akomeza  avuga ko batakoraga umurimo  wo  kuririmba gusa, ahubwo  korali  ngo  igiye  ifite  ibikorwa  bisanzwe  bifitiye  akamaro  n’abatari  abakirisitu  b’iri torero.

Ati’’ Hari  abana twabaga dufite  bakabura amafaranga y’ishuri, abo twegeranyaga  amafaranga  tukamwishyurira. Hari ubwo  twegeranya  ubushobozi  tugasura abarwayi  kwa muganga , tugatangira abantu  ubwisungane  mu kwivuza kandi  ntitureba  ngo uyu turasengana  oya ntiturobanura  ku idini uwo  tubonye  akeneye ubufasha  bwacu turabikora  kuko  abo nibo Yesu  aba ashaka kugirira neza’’.

Ntawuziyandemye  Patrick  umutoza  w’iyi  korali  wayinjiyemo  kuva mu mwaka  wa 1998, avuga  ko yishimira  iyi myaka  bamaze  bavutse  ndetse  akanishimira  aho  bamaze kugera  mu rwego  rw’imiririmbire.

Ati’’ Twatangiye  tuvuza ingoma  isanzwe ubu  tumaze  kugera  ahashimishije  dufite ibyuma  byiza  by’umuziki  bigezweho  ndetse  tumaze  gusohora album z’indirimbo 5. Dufite  umwihariko wo  kuririmba  turirimbiye  ku manota  cyane. Imyaka  25 ubona  ko  tugeze  ahashimishije’’.

Bamwe  yababereye   umuryango  abadafite ababyeyi  barababona

Uwimana  Marie  Claire wahoze  muri iyi korali  akayimaramo imyaka  22 avuga  ko  yayinjiyemo  ari umwana  muto w’imyaka  16 aha ni naho yaboneye umuryango , kuko ntawo yari afite .

Ati’’ Nayigiyemo  nkurikiye urungano  rwanjye  rwari  ruyirimo , ndiga amashuri  yisumbuye  baramfasha bamba hafi  nza  kubura  umubyeyi  wanjye  nari nsigaranye baramfasha  banamfasha  gucunga  umutungo  ababyeyi bari bansigiye, bakangira inama mbese  bambera abavandimwe  n’ababyeyi kandi urumva ko nta wundi muryango  nari mfite, kugeza  ubwo nshatse  umugabo  baranshyingira  narabyaraga  akaba ari bo  baza kumpemba  Nubwo maze iminsi narimutse tutakiri kumwe ariko ndayikunda  nibo babyeyi n’abavandimwe mfite’’.

Mukagasana Illuminée ni umubyeyi  uri mu bayitangije avuga ko  hari  gihe cyageraga  abana bayirimo  bakajya kwiga ugasanga  korali isigaye  irimo  abana bake, yiyumvamo  kujya  kubafasha  nk’umuntu  mukuru  agamije kubafasha .

Ati’’ Niyumvisemo  kubajyamo ngo njye mbafasha  binafashe  abandi  bakuru kuyizamo  be  kuba  abana gusa, kandi  byarabaye  bagenda  baza  usanga  tubaye korali ikuze. Ikindi  abo bana  babaga  bakeneye ababagira  inama , nkanjye nk’umubyeyi wahitaga  wiyumvamo  inshingano  z’ububyeyi ugafata umwana ukamenya ibibazo bye, ukamwitaho ukamuha inama atagombye  kubinsaba ahubwo nk’abakirisitu twaumva ko gufashanya  ari inshingano zacu’’.

Uyu mubyeyi  avuga  ko kimwe  mu bintu  yishimira  ari urukundo  yasanzemo  n’ubu rukaba  rukirimo. Ati’’ Icya mbere muri Ebenezer ntushobora kuba wenyine, nta muntu ushobora  kugira icyo  abura  abandi  bagifite turafashanya ubu dufitemo abantu bafite akazi ndetse keza  bagafasha  abandi batishoboye, abenshi ni abafite  akazi ariko dukorera  hamwe mbese usanga  abana dufite  baba bafitemo ababyeyi babitaho  buri munsi(marraines na parrain)’’.

Kugeza  ubu iyi  korali Ebenezer imaze  gusohora  album 5 z’indirimbo  mu buryo bw’amajwi, n'indi imwe y'amashusho ndetse ikaba imaze iminsi  mike inasohoye izindi ndirimbo 2 kuri ubu zirimo  gukorerwa  amashusho, akazaahyirwa hanze mu minsi ya vuba.

Yakoze ingendo zitandukanye z'ivugabutumwa hirya no hino mu Gihugu ndetse no hanze, nko mu Burundi n'i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.Indirimbo zabo ziri ku muyoboro wa you tu be channel witwa EBENEZER CHOIR CYARWA.

Ni korali  ifite abaterankunga  batandukanye  baba aba ari hanze  y’Igihugu ndetse  no mu Rwanda.

Korali Ebenezer mu ndirimbo yabo yitwa Ebenezer basusurukije abitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 iyi korari imaze .

Batangiye ari ishuri ryo ku cyumweru none ubu ni abaririmbyi 80.

Bamwe mu bagabo baririmba muri korali Ebenezer

Na korali Evangélique nayo yo kuri Paruwase Cyarwa yari yaje gufatanya na Ebenezer  mu kwizihiza isabukuru yabo.

Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw