Muhanga: inzego z'umutekano zirashakisha umugore wibye moto

Muhanga: inzego z'umutekano  zirashakisha umugore wibye  moto

Inzego z’umutekano mu Karere ka Muhanga zivuga ko zirimo gushakisha Umugore witwa Ingabire Joséphine w’Imyaka 22 y’amavuko  ukekwaho ubujura bwa Moto akanayibaga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Habiyaremye Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko ubu bujura bwa Moto Ingabire Joséphine akekwaho, babumenye taliki ya 19 Gashyantare 2023 saa mbili zijoro.

Habiyaremye avuga ko bafatiye moto ifite plaque RE 406 S mu Mudugudu wa Nyamutarama, Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Mbuye.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko amakuru bafite yemeza iyi moto yibiwe mu Mujyi wa Kigali baza kuyibagira muri uyu Murenge.

Habiyaremye avuga ko Ingabire Joséphine usanzwe ari umukanishi akaba akorera mu Karere ka Muhanga, ariwe ukekwaho ubu bujura ndetse akaba yarahise atoroka.

Ati “Nyiri moto yitwaTUYISHIME Jean Marie Vienney w’imyaka 39 y’amavuko atuye Kigali-Kicukiro.”

Uyu Muyobozi yavuze ko bagiriye inama nyiri moto gutanga ikirego mu Bugenzacyaha.

Ati “Ukekwaho ubujura arimo gishakishwa kandi twizera ko aboneka.”

Habiyaremye kandi avuga ko bafashe nyiri rugo iyo moto yari irimo uwitwa Mukazibera  Apolinarie w’imyaka 50 y’amavuko akaba ashinjwa ubufatanyacyaha kubera ko yacumbikiye umujura akanamuhishira.

Gusa Umuvugizi wa Polisi avuga ko hari ibyuma basanze uyu mugore yakuyemo bakaba bagishakisha ngo barebe niba bishobora kuboneka.

inkuru y'umuseke.rw