Ruhango : Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagabiwe inka bagaragaje uko zigiye kubahindurira ubuzima

Ruhango : Abanyamuryango  ba FPR Inkotanyi  bagabiwe inka bagaragaje uko zigiye  kubahindurira  ubuzima


Mu birori  byo kwizihiza  isabukuru  y’imyaka  35, abanyamuryango  ba RPF  Inkotanyi mu murenge wa  Ruhango  mu karere  ka Ruhango bagabiye  bagenzi  babo  babaha inka  n’andi matungo ngo babafashe kwiteza imbere.

Iki gikorwa kandi cyari kigamije gusigasira umuco nyarwanda wo kugabirana.
Mugabo  Selemani, umwe mu bagabiwe, avuga  ko mu mibereho ye, ari ubwa mbere agabiwe inka, ari nacyo kerekana ko RPF ari umuryango mwiza.

Yagize ati’’ Nakoze  ibyiza byinshi  bitandukanye  ariko nta wigeze  angabira ni ubwa mbere. Inka isobanura  ubukire; itanga  amata n’ ifumbire. Nkanjye mfite abana batanu.  Byaba bikojeje isoni ndamutse mvuze ngo barwaye bwaki kandi mfite inka.”

Nyandwi  Eliab we bibaye ubugira kabiri, kuko ubwa mbere yagabiwe na se, bityo RPF Inkotanyi nayo yongeye kumubera umubyeyi. Yagize Ati’’ Bantunguye  cyane kandi ndumva  binshimishije cyane kuba  bampaye  inka bantunguye,  batarigeze  babimbwira. Nabanje  no kwibaza  nti  ese ni njyewe bavuze cyangwa  ni undi.”

Bimenyimana Alphonse  uhagarariye  mu mategeko  ikigo cy’ishuri  cy’imyuga cya  Ruhango (Ruhango TVET School) , cyatanze  inka  yagabiwe  umwe mu banyamuryango, avuga ko  ibi  babikoze  mu rwego  rwo kwereka  abana  bato  barera  ko bakwiye  gukurira  mu muco  wo  kutikunda ubwabo  ahubwo  bagakunda igihugu.

Yagize ati’’Umuco  ni umutima , umuntu arawuvukana  tukawurera  ugakura. Aba  turera  nibo  bazavamo  abayobozi  b’ejo hazaza. Tugomba  kumutoza  kumenya  ko gukunda  Igihugu ari  ugukunda  wa muturage muri kumwe, wa wundi  uri hafi  yawe.

Yongeraho ati “Ntitubatoza  gutanga  byinshi  badafite  cyangwa  ibibaremereye , ahubwo  ni ukubereka  ko  n’uko  bangana hari icyo  bakorera igihugu cyabo.”

Habarurema Valens Chairman  w’umuryango  wa RPF mu karere  ka  Ruhango, avuga  ko  kugabira  inka  abanyamuryango  ari mu rwego  rwo kwibutsa  ko inka  ari ingenzi  cyane  mu muco  w’abanyarwanda.

 Ati’’Inka  itanga  ifumbire , itanga  amata  kandi  amata  ni kimwe  mu bigize  indyo  yuzuye,  ndetse  amata yahinduka akanatanga amafaranga.”

Yongeraho ati “bisobanuye  ko inka  yamye  ari  ubukungu  ku banyarwanda ,ariko  kandi  akaba  ari  n’umuco  wa Nyakubahwa chairman w’umuryango wacu – Paul Kagame wo gukamira  abanyarwanda, wo kubagezaho  inka  kuri  buri rugo’’.

Muri  ibi birori  byo kwizihiza  isabukuru  y’imyaka 35 ya RPF hagabiwe  abaturage  bane bahabwa  inka  hanatangwa  kandi  ihene 50.

Mu karere ka Ruhango habarurwa inka ibihumbi 70, mu gihe ubuyobozi buvuga ko habura inka ibihumbi 10 ngo imiryango ibihumbi 80 ituye akarere yose ibe itunze inka. Inka zimaze gutangwa binyuze muri gahunda ya Girinka kuva mu mwaka wa 2006 zingana na 15.643.

Marie Jeanne UWAMBAYINEMA .heza.rw

Abanyamuryango bane bagabiwe inka  abandi 50 bahabwa ihene

Abana bahawe amata nk'ikimenyetso cyo kwereka  abanyamuryango ko amata ari ubuzima kandi inka ikaba ari ingenzi mu banyarwanda

Bimenyimana Alphonse uhagarariye ishuri rya TVET Ruhango, avuga ko  batanze inka igabirwa umunyamuryango mu rwego rwo kwereka abana bigisha ko bagomba gukunda  Iguhugu, kandi gukunda  Igihugu  ari ukwita ku muturage  uri hafi yawe.

Cairman wa RPF mu karere  ka Ruhango  na  chairman w'umurenge wa Ruhango Munyaneza Jean Claude