Perezida Kagame Yasuye abagizweho ingaruka n'ibiza mu karere ka Rubavu

Perezida  Kagame Yasuye  abagizweho  ingaruka  n'ibiza mu karere ka Rubavu

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yagiriye  urugendo  mu karere  ka  Rubavu aho yasuye  abaturage  b'aka karere  bagizweho  ingaruka  n'ibiza biherutse kwibasira  intara  y'i Burengerazuba, cyane cyane  akarere ka Rubavu.

Muri uru ruzinduko  Perezida Kagame  yarebye  uburyo umugezi  wa Sebeya wateje ibiza bikomeye muri  aka gace, yasuye  kandi abaturage bagizweho  ingaruka  n'ibiza  bari kuri  site  y'agateganyo y'Inyemeramihigo ndetse  n'ishuri ribanza  rya   Centre Scolaire de Nyundo, na ryo rikunze kwibasirwa n’ibiza.

Mu ijambo Umukuru  w'Igihugu yagejeje  kuri aba baturageyababwiye  ko  yaje  kubihanganisha kugira ngo  bakomeze  kwihangana  kubera  ibiza  byabagwiriye  ariko bikanagwirira  n'Igihugu.

Ati''“Ibiza byatugwiriye, imyuzure, inzu zangiritse, abacu twatakaje ari na cyo kibazo kinini cyane, abakomeretse, ibyo byose ndazi ko abagishoboye kuba bariho muhanganye na byo, icyanzanye hano cyari ukubasura.”

Yakomeje  abwira  aba  baturage  ko Leta  ibatekereza  kandi uko bahangayitse  nayo  biyihangayikishije, ikaba irimo gukora  ibishoboka  byose  ngo  ibafashe.

Ati''Yagize ati “Aho bitagenda neza cyangwa bitagenze neza, na byo muri iki gihe turabikosora, kuko ibishoboka ni byinshi. Hari ubwo abantu bashobora ibintu ariko ntibakore uko bingana, turagira ngo rero ibishoboka, ibidushobokera byose tubikore uko bishobotse, cyane cyane gufasha abana, impinja zidafite icyo zirya, zidafite uko zimeze, abababyara, ababyeyi babo n’abandi, ibyo rwose turabyihutisha mukomeze kwihangana mutwihanganire, cyane cyane ni cyo cyanzanye hano.”

avuze ko imvura, izuba, n’ibiza biza mu buryo bidasanzwe bigahitana ubuzima bw’abantu, hari aho birenga ubushobozi bwa muntu ku buryo ntacyo yakora ngo abibuze, ariko ngo gufasha abakiriho byo biri mu bushobozi bwa Leta.

Perezida Kagame yavuze ko ubwe yirebeye ibyagiye byangirika, inzu z’abantu, amashuri, inganda n’ibindi, kandi ngo ibyo ntibiri Rubavu gusa hari n’ahandi biri, yasabye abaturage kwihangana no gukorera hamwe.

Ati “Ibi biza turabitsinda nk’ibindi byose.”

Ibiza mu Ntara y’Iburengerazuba, iy’Amajayaruguru n’iy’Amajyepfo byahitanye ubuzma bw’abantu bagera ku 131 abandi basigaye bibasiga iheruheru.