Muhanga:Imirambo y'abana babiri yatoraguwe muri Nyabarongo
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, buvuga ko bwatoraguye imirambo 2 mu mugezi wa Nyabarongo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro Mukayibanda Prisca yabwiye UMUSEKE ko umwe muri abo bana afite imyaka 2 y’amavuko, mugenzi we akaba afite imyaka 5 gusa avuga ko ari ukugereranya kubera ko nta mwirondoro wabo bafite.
Mukayibanda akavuga ko bagerageje gushakisha aho bakomokaga baraheba, kubera ko batanze amatangazo hirya no hino mu Midugudu ntihaboneka ababyeyi babo.
Yagize ati “Iyo mirambo y’abana 2 twayisanze mu mazi ya Nyabarongo tuyikuramo turacyashakisha aho baje baturuka.”
Gusa yavuze ko ikigaragara ari uko aba bana batari abo muri uyu Murenge wa Mushishiro, ahubwo ko Nyabarongo yabakuye kure bugacya bageze mu Kagari ka Rwasare.
Gitifu Mukayibanda avuga ko basanze iyo mirambo yatangiye kwangirika bagakeka ko imaze iminsi mu mazi.
Yavuze ko bayijyanye mu Bitaro iKabgayi kugira ngo isuzumwe.
UMUSEKE wamenye amakuru ko hari indi mirambo 2 yavanywe mu Murenge wa Nyarusange ni uwa Nyamabuye.
Uwa Nyarusange ukaba warakuwe mu bwiherero bikekwa ko ari umubyeyi we wamujugunye, naho uwakuwe mu Murenge wa Nyamabuye, bigakekwa ko ari uw’umukarani.
Umuseke.rw