Umunyamakuru w’umufaransa yirukanwe ku butaka bwa Congo

Umunyamakuru w’umufaransa yirukanwe ku butaka bwa Congo

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yirukanye ku butaka bwayo umunyamakuru w’Umufaransa Sonia Rolley ukorera Reuters.

Sonia Rolley yirukanwe kuri uyu wa kabiri nyuma y’uko icyangombwa cye kimwemerera gukorera umwuga we muri Congo cyanzwe kwakirwa

Ubwo yari mu Mujyi wa Kishasa yatumijwe ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka i Kinshasa, yamburwa pasiporo ye ndetse nyuma ahita ashyirwa mu ndege imucyura iwabo i Paris anyuze i Addis Ababa.

Ingabo za ONU ziri mu butumwa bwiswe MONUSCO mu burasirazuba bwa DR Congo zamaganye iki cyemezo cyafashwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Raporo iherutse gusohorwa n’ishyirahamwe ryigenga ryitwa Journaliste En Danger [JED] ivuga ko gukorera umwuga w’itangazamakuru muri RD Congo ari ingorabahizi muri ibi bihe.

Iyi raporo ivuga ko abanyamakuru badakorera mu kwaha kwa Leta bahura n’uruhuri rw’ibibazo, by’umwihariko abanyamahanga badahabwa ubwisanzure kubera gutinya ko bashyira hanze ibikorwa bibi bikorwa n’ubutegetsi.

Raporo ya JED yasohotse ku wa 2 Nzeri 2022 ivuga ko nibura imanza 124 z’ihohoterwa ry’ubwisanzure bw’itangazamakuru, harimo umunyamakuru umwe wishwe, 44 bakangishwa urupfu, 37 batawe muri yombi, 18 barakubitwa, 2 bashimuswe mu gihe ibitangazamakuru bigera kuri 17 byahagaritswe muri uyu mwaka.