Nyamasheke: Umwana woganaga na bagenzi be yarohamye mu kivu

Nyamasheke: Umwana woganaga na bagenzi be yarohamye mu kivu

Ibi byago byabaye kuri uyu wagatandatu  tariki ya 21 Ukwakira 2023 ku isaha ya saa saba z'amanywa mu mudugudu wa Kabuyaga akagari ka Kibogora, ku Cyambu cya Kirambo ahazwi nko ku mucanga mu murenge wa Kanjongo.


Uwarohamye ni umwana w'umuhungu witwa Ndizeye Erneste w'imyaka 13 y'amavuko, anakuru avugako yarohamye ubwo yoganaga na bagenzi we atazi koga neza bimuvirano kurohama.

Amakuru y'ibi byago byavuyemo urupfu Heza.rw twayahamirijwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kanjongo Cyimana Kanyogote Juvenal, yagize.

Ati"nibyo uyu munsi saa saba  umwana warohamye mu kivu n'uwitwa Ndizeye Erneste w'imyaka 13 y'amavuko, yajyanye na bagenzi be koga we atarabimenya neza ararohama".

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa Juvenal mu butumwa yatanze yihanganishije umuryango wabuze umuntu,asaba ababyeyi ko bajya babwira abana babo ko kujya koga mu kivu utambaye jire ko ari ikosa.

Ati"turasaba ababyeyi ko bakajya bamenya aho abana babo bagiye bakababwirako kujya mu kivu batambaye amajire ko ari ikosa".

Umurambo wa Nyakwigendera ntabwo uraboneka uracyashakishwa ngo ushyingurwe.