Amajyepfo : Ba mutima w’urugo bashimiwe uruhare bagize mu kwesa imihigo.

Amajyepfo : Ba mutima w’urugo  bashimiwe  uruhare  bagize mu kwesa  imihigo.

Mu nama  rusange  yahuje  abagize  inama  y’Igihugu y’abagore  kuva  ku rwego  rw’umurenge, uturere  ndetse  n’ubuyobozi  bw’intara  mu ntara  y’Amajyepfo, ndetse   na  bamwe  mu  badepite  bari mu ihuriro  ry’abagore  bari  mu nteko  ishinga  amategeko FFRP,  ba  mutima w’urugo  besheje  imihigo  kurusha  abandi mu majyepfo  bashimiwe  uruhare  rwabo  mu gutuma imihigo  yeswa.

Akarere  ka  Gisagara  niko  kaje ku mwanya  wa  mbere  mu kwesa  imihigo  ya  Mutima  w’urugo  n’amanota  96.1%. Dusabe  Denyse  umuyobozi  wungirije  ushinzwe imibereho myiza  muri  aka  karere , yavuze  ko icyabafashije  kwesa  imihigo  bakaza  ku mwanya  wa mbere ari ubufatanye, imikorere  n’imikoranire  y’inzego z’imiyoborere  na ba mutima  w’urugo.

Ati’’Hari ibipimo  bigenderwaho  muri  iriya  midugudu  ntangarugero  ya ba mutima w’urugo, mu karere  kacu twari dufite imidugudu 13 y’intangarugero kuko dufite  imirenge 13,  rero hari  ibigenderwaho kuba nta miryango ihari irangwamo amakimbirane, kuba  nta mwana uhari  utari mu ishuri, nta babana batarasezeranye , kuba  bafite aho bamenya imyanda, kuba hari isuku ihagije, kuba bafite ubwiherero  bwuzuye  kandi bwujuje  ibisabwa ndetse  no kugira ibiti by’imbuto, ibyo  byose  rero  basanze  tubyujuje akaa  ari yo mpamvu twabaye aba mbere’’.

Visi Meya  Dusabe  avuga  ko  kandi  biyemeje kuzaguma kuri  uyu  mwanya  wo kwesa  imihigo. Ati’’ Hari imihigo  mishya  isinywa buri mwaka , nabwo  tugiye  gukomeza kurushaho  gukora  cyane kandi  no  kandi  dufatanyije , ariko umugambi nta wundi ni uguhora ku isonga  kuko ni nabyo  twiyemeje  mu karere kacu’’.

Uyu  muyobozi kandi  avuga  ko ba mutima  w’urugo batakwesa  imihigo  bonyine, ahubwo ngo  bisaba  ko  abayobozi  babegera  bakabagira inama, aho  bahuye  n’imbogamizi  bakabafasha  kuzivamo.

Ku ruhande  rw’akarere  ka  Muhanga kegukanye umwanya  wa kabiri,Mukasekuru Marcelline  umuhuzabikorwa  w’inama  y’Igihugu  y’abagore  muri  aka  karere , avuga  ko ibanga  bakoresheje  ari ubufatanye  n’izindi  nzego  ndetse  no kwitanga  ku nshingano  bashinzwe.Gukora  inama  nyinshi  zitandukanye  mu midugudu  bagasobanurira  abaturage  iyi mihigo, biri  mu byatumye  abaturage  bayumva  bakabafasha  kuyishyira mu bikorwa.

Ati’’ Twagiye  tujya aho  ibikorwa bibera dukorana  n’abaturage, imihigo  twayigezeho  kuko abaturage  bayumvise  bakumva  ko  ari ibyabo  ndetse twanafatanyije  n’izindi nzego  z’ubuyobozi  mu karere  ka Muhanga ziradufasha  no kumva  dushaka  kuba  aba mbere, turabiharanira nyine.’’

Umuyobozi  w’intara  y’Amajyepfo  Kayitesi  Alice avuga  ko imihigo  ya  mutima  w’urugo  ari imihigo ifite impinduka  ku mibereho  y’umuryango nyarwanda , kuko harimo iyo  kurwanya  ikibazo  cy’igwingira  mu bana ,kugarura  mu mashuri  abana  bayataye, kugira isuku , kurwanya imirire  mibi  amarerero  agakora , imiryango  ikabana  neza  ariko harimo no kwiteza imbere.

Agira ati’’Icyo  tubasaba  nuko iyo mihigo  bayishyira  mu  bikorwa  yose, ntabwo  twavuga  ko bagezeyo  kuko tugira  umudugudu  umwe mu karere weserezwamo  imihigo  ya mutima  w’urugo, umudugudu  umwe mu karere  usanga   gafite imidugudu 500 cyangwa 600 navuga  ko  ari nk’igitonyanga  mu nyanja.’’

Guverineri  Kayitesi avuga ko imihigo  ya Mutima  w'urugo  ifite umumaro ukomeye ku muryango nyarwanda.

Guverineri  Kayitesi  akomeza  avuga  ko  nubwo  umudugudu  weserezwamo  imihigo  aba  ari umwe  ariko inama  y’Igihugu y’abagore, isabwa  gukora  biriya  bikorwa  mu midugudu  yose  batuyemo, kugira  ngo  imibereho  y’abatuye mu ntara  y’Amajyepfo  irusheho  kuba myiza.

Iyi  nama  yahuje  abahuzabikorwa  b’inama  y’Igihugu  mu turere 8 tw’intara y’Amajyepfo  n’abo ku rwego  rw’imirenge 101 mu mirenge  yose  yo  muri iyi  ntara. Uturere  3 twaje  ku isonga  tukaba  twarahawe ibikombe  ari two  Gisagara  yaje  ku mwanya wa  mbere  n’amanota  96.1, Muhanga  ku mwanya  wa 2 n’amanota 95.4%,Nyaruguru k’uwa 3 n’amanota 95.3% ni mu gihe  akarere ka Nyanza  ari ko kaje ku mwanya wa nyuma  n’amanota 74,7%.

Abahagarariye inama y'Igihugu y'abagore mu turere no mu mirenge  yose mu ntara y'Amajyepfo

Akarere ka Muhanga katwaye umwanya wa kabiri mu kwesa imihigo ya mutima w'urugo

Inama rusange  yari yahuje abagore  bari mu nama y'Igihugu y'abagore mu ntara y'Amajyepfo.

UWAMBAYINEMA  Marie  Jeanne/heza.rw