RURA yahawe umuyobozi mushya

RURA yahawe umuyobozi mushya

Eng. Emile Patrick Baganizi yagizwe Umuyobozi Mukuru mushya w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA asimbuye Deo Muvunyi wirukanywe.

Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 11 Ukwakira 2022 ryemeje ko uhereye uyu munsi Eng. Emile Patrick Baganizi agiye kuba ayobora RURA by’agateganyo.

Itangazo rigira riti“ Uyu munsi tariki 11 Ukwakira 2022, Eng. Emile Patrick Baganizi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA).”

Eng. Emile Patrick Baganizi ahawe izi nshingano nyuma y’umunsi umwe Minisitiri w’Intebe Dr. Edourard Ngirente yirukanye Eng. Deo Muvunyi wayoboraga RURA by’agateganyo kubera imyitwarire n’imikorere idahwitse.

Ni mu gihe kandi hirukanwe abandi babiri barimo Pearl Uwera wari Umuyobozi ushinzwe imari n’Umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi, Fabien Rwabizi.

Eng Emile Patrick Baganizi ahawe izi nshingano nyuma y’imyaka irenga itatu yari amaze ari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rw’Ubwikorezi RTDA.

ivomo umuseke.rw