Rusizi :Kubera ubwinshi bw'ibisimbabyitwa''ibiheri'' babyise tworozanye

Rusizi :Kubera ubwinshi bw'ibisimbabyitwa''ibiheri'' babyise tworozanye

Abatuye  mu murenge  wa Gikundamvura mu karere ka Rusizi bavuga ko barembejwe  n'ibisimba byitwa  ibiheri bisigaye  byororoka nk'aho babyorora, bituma batarara mu nzu zabo,bakaba basaba ubuyobozi  bw'aka karere ko bafashwa kubona imiti yabibakiza.

Mukantabana Febronie ni umwe mu batuye mu kagari ka Kizura waganiriye n'itangazamakuru maze  agaragaza uburyo  ibi bisimba bibabereye umutwaro.

Ati'Ibiheri byaranyishe ni ukubura  aho nimukira nakwimuka kubera byo .Mu nzu iyo ndyamye nijoro sinsinzira iyo baje gutera umuti noneho birushaho''.

Undi  muturage  nawe  wo muri aka kagari  we yagize ati''Ibiheri  byaraturembeje mu ngo zose turifuza ko badushakira  umuti  wabyica''.

Dukuzumuremyi  Anne Marie umuyobozi  wungirije  w'aka karere ushinzwe imibereho myiza  avuga ko atari azi iby'iki kibazo ngo  ibiheri biterwa  n'umwanda , asaba  abaturage  kunoza isuku.

Ati''Ntacyo nzi ubwo nzashaka amakuru kuri icyo gusa ibiheri ni umwanda mwababwira bakanoza isuku nk'uko tudahwema kubibakangurira''.

muri 2020 aba  baturage  bari  baterewe umuti wica  ibi biheri , ngo  byahise bimera  nk'ababyoroye bigaruka  ari  byinshi bifite  n'ubukana.