Rusizi: Bamaze imyaka 6 bajya mu ngo zabo bameze nk'abanyura ku rudodo

Rusizi: Bamaze imyaka 6 bajya mu ngo zabo bameze nk'abanyura ku rudodo

Ni abaturage bo mu mudugudu wa Rushakamba, akagari ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe, bavuga ko kuva mu mwaka wa 2018 kugera mu ngo zabo bibagora juko bibasaba  kwambuka ruhurura yakozwe ntiyapfundikirwa.

Semunyana Mussa avuga ko iyi ruhurura yamuciye ku nshuti ngo ntagisurwa n'inshuti, kubera gutinya kugwa muri ruhurura.  

Ati"Dufite ikibazo gikomeye duterwa na ruhurura imvura iyo iguye nta muntu ubasha kugenda kubera amazi menshi ayimanukamo gutambuka ni nko guca ku rubariro nigeze kuyigwamo hashize igihe batwizeza kuyitwubakira . "

Undi muturage  witwa Sekamana Elie nawe utuye hafi y'iyi ruhurura avuga ko bimugora gutaha iwe.

Yagize ati"Kugirango tugere mungo zacu duca mu rugo rw'undi muntu ahafunze ntabwo twabona aho dutambuka, bari kubaka umuhanda batubwiyeko bazayipfundikira ariko  ntabyo bakoze".

Ni ikibazo kinavugwa na Bavakure Abdukalim nawe utuye muri aka gace.
Ati"Iyi ruhurura iratubangamiye imvura iragwa tukagira ubwoba ko  umuvu uyimanukamo uzadutwara abana. Ntabwo turi kurega turasaba meya rwose adufashe adukemurire ikibazo bayubakire".

Aba baturage bakomeza bavugako iyi ruhurura yakozwe mu mwaka wa 2018 ubwo muri uyu mujyi wa Rusizi hubakwaga imihanda ine ya kaburimbo ihuza ahitwa muri site, kuva icyo gihe bijejwe n'ubuyobozi bw'akarere ko izahita yubakwa igapfundikirwa,  iki cyifuzo  cy'uko yakubakwa igapfundikirwa abaturage bakomeza kukigaragaza kuko batewe impungenge ko yazabamaraho urubyaro. 

Kuri icyi cyifuzo cy'aba baturage,ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi butangazako hakiri gushakishwa ingengo y'imari yo kuyubaka.

Ndagijimana Louis Munyemanzi  umuyobozi w'akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu , yagize Ati"Haracyashakishwa ingengo y'imari yo kubaka iyo ruhurura".

Iyi mihanda ine ya kaburimbo y'ibilometero 5.8, ihuza ahitwa muri site ikaba yaruzuye  itwaye miliyali 6.7 z'amafaranga y'u Rwanda.