Rusizi: Ubucucike bukabije butuma abanyeshuri batanu basangira intebe imwe

Rusizi: Ubucucike bukabije butuma abanyeshuri batanu basangira intebe imwe

Mu rwunge rw'amashuri rwa Shagasha , ishuri riri  mu kagari ka Shagasha mu murenge wa Gihundwe, hari  ababyeyi barera muri iri shuri bavuga ko kubera  ubucucike bukabije mu mashuri y'iki kigo aho  abana batanu bicarana ku ntebe imwe, nta cyizere cy'uko hari ubumenyi batahana.

Izi mpungenge z'aba babyeyi zagaragajwe na Ntihinyuzwa Alfred  umubyeyi uhagarariye abandi barerera muri iri shuri,basabye ubuyobozi ko  bwareba uko iki kibazo cya kemurwa.

Ati"Ubwinshi bw'abana bugaragarira buri wese bicara mu bucucike bukabije  nta kizere dufite cy'uko hari icyo batahana .Rwose turasaba ubuyobozi bw'akarere ko bwadufasha bukongera ibyumba by'amashuri  n'intebe zo kwicaraho".  

Ubusanzwe mu myaka ya mbere y'umwaka wa 2020 iri shuri ryari iribanza, nyuma ya Covid-19 mu mwaka wa 2021 rigirwa uburezi bw'imyaka 12.

Ubuyobozi bw'irishuri buvuga ko iki kibazo giteye inkeke,kigaba  gituma imyigire n'imyigishirize bitagenda uko byateganyijwe.

Ati"Dufite ibyumba 3 by'inshuke birimo abana 320 bicara ku ntebe 144, abana 176 nta ho bafite bicara, mumashuri abanza n'ayisumbuye ibyumba 18 birimo abana 1336 bicara ku ntebe 186 zagombye kuba 668 harabura intebe 482,abana 5 bicara ku ntebe imwe biga bagerekeranye".

Dr Kibiriga Anicet  umuuyobozi w'akarere ka Rusizi avuga ko hari umuti uri kuvugutirwa iki kibazo uzaca burundu ubucucike mu mashuri yo muri kano karere. 

Yagize ati"Ubucucike mu mashuri mu murenge wa Gihundwe w'umujyi ni ikibazo kigaragara,twifuzako abana biga badacucitse muri uyu mwaka n'utaha hari ibyumba biteganyijwe hari  gushakwa ingengo y'imari tukongera amashuri". 

Urwunge rw'amashuri rwa Shagasha rwigamo abanyeshuri baturuka mu mirenge ya Gihundwe na Giheke yo mu karere ka Rusizi. 

kubera ubuke bw'amashuri muri iri shuri kuva mu mwaka wa mbere w'abanza kugeza mu mwaka wa 5 bamwe baza kwiga mu gitondo abandi bakaza nyuma ya saa sita, mu masaha 10 bagombye kwiga bakigamo 5 yonyine.