Ngororero : Imihanda mibi irababuza kugeza umusaruro wabo ku isoko

Ngororero : Imihanda mibi irababuza kugeza umusaruro wabo ku isoko

Akarere  ka  Ngororero  ni akarere  kagizwe  n’imisozi  ifite  ubutumburuke buri  hejuru, ni akarere  kandi  gakunze  kwibasirwa  n’ibiza aho  usanga mu gihe  cy’imvura  hakunze kwibasirwa  n’ibiza, imihanda  ikangirika  ndetse  n’amateme akangirika.

Ibi  bituma  abahinzi  b’icyayi  Babura uko  bageza umusaruro wabo  ku ruganda  rw’icyayi rwa  Rubaya, ndetse  hari n’aborozi  bororera mu nzuri za Gishwati  Babura uko bageza  umukamo  wabo  ku isoko no ku makusanyirizo  y’amata  kubera  kutagira  imihanda.

Uzaribara  Aloys  wo mu  murenge  wa  Muhanda , ni umwe mu bahinzi b’icyayi bibumbiye  muri koperative  COTRAGAGI(cooperative theicole Ramba Gaseke  Giciye)avuga  ko bafite ikibazo cy’imihanda  mibi,  idakoze  neza   ndetse  n’amateme  ahuza  imihanda  yangiritse  andi  agacika, bigatuma  umusaruro  wabo  w’icyayi   wangirika utaragera  ku ruganda.

Ati’’Ikibazo  dufite  cyane cyane  ni imihanda , nk’ubuvugizi  bwa Leta  budufashije  bwareba  uko imihanda yakorwa , byadufasha kwinjiza umusaruro  neza udaheze  hasi. Iyo  imodoka  yaheze icyayi kigahererekanwa  mu modoka usanga kigera ku ruganda cyangiritse.’’

Uku kwangirika  kw’imihanda kuba  guhombya abahinzi b’icyayi, binemezwa  na Uwingabiye  Jacqueline  umucungamutungo  w’iyi  koperative, uvuga  ko  mu mbogamizi  bafite  izikomeye  ari  izituruka  ku ngaruka  z’ibiza , bisenya imihanda  indi  ikagwamo  bigatuma bagorwa no kuvana umusaruro  wabo mu milima.

Ati’’Zone ya  Ramba  mu gihe  cy’imvura  biratugora  gukurayo umusaruro, imihanda  irapfa  ugasanga hari imodoka  zigiye  kuzenguruka  zikajya zihererekanya  umusaruro kugira  ngo ubone  uko  ugera  ku ruganda. Gusa  dukora imiganda  dufatanyije  n’abaturage ndetse  n’akarere  kagiye gashyiramo  abantu ba VUP bahoramo basibura ariko  nyine  imihanda yacu ikunze kwibasirwa  n’ibiza cyane’’.

Mutabazi  Havugimana Jean umuyobozi  w’uruganda  rw’icyayi rwa rubaya, nawe  yemeza  ko imihanda idakoze neza  ari imbogamizi ikomeye ku bahinzi kugira ngo bageze umusaruro wabo ku ruganda.

Ati’’ Akarere kacu kahuye n’ibiza bikomeye mu mwaka wa 2020 imihanda irangirika, bigaragara ko akarere kakoze ibyo gashoboye gashyiramo VUP ariko birasaba imbaraga za Leta. Hari uyu muhanda wa Kabaya-Muhanda ariko hari n’imihanda  iva mu milima y’icyayi y’abaturage nayo ikwiye gukorwa kugira ngo icyayi kigere ku ruganda kimeze neza kitatakaje ubwiza bwacyo(qualité)kuko ngo umuhinzi ahembwa  amafaranga  bijyanye n’ubwiza bw’icyayi.’’

Akomeza agira ati’’uko dusoromye neza, uko umusaruro twasoromye neza ukagera ku ruganda umeze neza ugatunganywa umeze neza niko ku isoko ugerayo umeze neza, umuturage akarushaho kwiteza imbere kuko yabonye amafaranga menshi’’. 

Ku ruhande rw’ubuyobozi  bw’akarere  ka Ngororero,Nkusi  Christophe  umuyobozi  w’aka karere, avuga  ko imihanda  yose  iri  mu gice  cya  Gishwati iri muri gahunda  yo  gukorwa kugira  ngo  ubu bwikorezi  bw’icyayi  bukorwe  nta mbogamizi  ndetse  n’aborozi  bageze  umukamo  wabo ku isoko  mu buryo bworoshye.

Ati’’Kugeza ubu amata agera ku isoko avuye mu nzuri za Gishwati angana na 20%, ni gahunda  rero  twafashe  n’inzego nkuru z’Igihugu kugira ngo iriya mihanda  ikorwe aborozi  bororera muri Gishwati umusaruro wabo ugere ku isoko. Ikindi iriya mihanda  nimara gukorwa bizatuma  n’ubukerarugendo bwiyongera  bujya muri Gishwati’’.

Iteme  ryo  mu Gasiza, iteme  ryo kuri  Muhembe hasi  kuri  Gaseke uva  ku murenge  wa Kavumu ndetse  aya mateme  ngo niyo  ahangayikishije  abahinzi, kuko bituma  imodoka  zitagera  mu milima  ngo  zijye kuzana umusaruro.

Ubuyobozi  bw’akarere ka Ngororero  buvuga kuri ubu iyi mihanda  yatangiye gukorerwa inyigo, nubwo nta gihe  batangaza izaba yakorewe.