Urubyiruko runengwa kutitabira serivise zo kwirinda virusi itera SIDA

Urubyiruko  runengwa  kutitabira serivise zo kwirinda virusi itera  SIDA

Mu gihe Igihugu kitegura  kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya  SIDA, impuguke  mu by'ubuzima  zivuga  ko kuri ubu ubwandu  bwiganje cyane  mu rubyiruko, kuko usanga batinya  gutwita  kuruta uko bakwandura virusi  itera SIDA .

Dr Ikuzo  Basile  uyobora ishami ryo kurwanya virusi itera SIDA mu kigo  cy'Igihugu gishinzwe ubuzima  RBC , avuga ko nubwo  Leta ikomeje  gushyiraho  ingamba  zo kwirinda no kurwanya iyi virusi, ariko usanga  hakiri ikibazo gikomeye  mu rubyiruko ari nayo  mpamvu mu gutegura umunsi mpuzamahanga  wahariwe kurwanya  Sida, bateguye insanganyamatsiko iganisha ku rubyiruko.

Agira ati'' Ikibazo  kinini  tubona  kiri  mu rubyiruko, urubyiruko  ntirwitabira kugana serivisi zo kwirinda VIH, ibishuko  byabaye  byinshi kandi  iyo urebye ubona  ko abangavu  ari bo bafite ibyago byinshi kuruta ingamba. Icyo twifuza  rero  nuko urubyiruko  rumenya ko virusi itera sida ihari, kandi ko ishobora kwica kuko tubona  ubumenyi bafite kuri yo  ari bucye''.

Hitiyaremye  Nathan ushinzwe ubuzima mu karere ka Huye , nawe avuga ko byagaragaye ko ubwandu  bwa VIH ari bwinshi  mu rubyiruko, ndetse  bakaba  baranashyizeho  gahunda  nyinshi  zo gufasha urubyiruko kumenya uko bakwirinda  iyi virusi.

Ati'' Usanga abana cyane cyane b'abakobwa  batinya  gutwita kurusha kwandura  sida, impamvu  bavuga  nuko  uwanduye  iyi virusi  afata imiti akubahiriza  gahunda za muganga  amera  neza  ubuzima  bugakomeza, ariko iyo atewe inda  imushyira  hasi akajya kubyara abantu bose bakabimenya ko yatwise cyangwa yabyaye, niyo mpamvu batinya inda kurusha kwandura virusi itera sida ''.

Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ubwandu  bwa virusi itera  SIDA, mu karere ka Huye hari ikigo cy'urubyiruko gitanga inama ku rubyiruko, hari kandi  urubyiruko rw'abakorerabushake  rwahuguwe runahabwa immfashanyigisho  zo gufasha  bagenzi babo  babigisha  uko bakwiye kwitwara.

Hitiyaremye akomeza avuga  ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2021 kugeza m'ukwakira 2022 , abantu 281 muri aka karere   bagaragayeho  ubwandu  bakaba baratangiye gufata imiti. Muri bo 36 ntibakurikije  gahunda  ya muganga  yo gufata imiti, abayifata neza ni 245, ni mu gihe  mu karere kose ka Huye  habarurwa abantu 6057 bahabwa imiti, harimo n'abafungiye muri gereza ya Karubanda.

Nk'uko bitangazwa n'ibitaro bya Kabutare abafata imiti bari hagati y'imyaka zero na 24 ni 534, hagati y'imyaka 25 na 49 ni 3483, hagati ya 50 na 64 ni 1684, naho abafite imyaka 65 kuzamura ni 356.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA wizihizwa buri tariki ya mbere ukuboza, ku rwego rw'Igihugu uzizihirzwa mu karere ka Huye. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti'' Rubyiruko , tube ku isonga mu guhangana na SIDA''.

Dr Ikuzo Basile ushinzwe kurwanya virusi itera SIDA, avuga ko urubyiruko rutitabira  gahunda zitandukanye zo kurwanya VIH

Hitiyaremye Nathan ushinzwe ubuzima  mu karere ka Huye avuga ko urubyiruko rutinya inda kurusha kwandura virusi itera SIDA

Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw