Rulindo: Umubyeyi arasaba ubutabera ku mwana we wasambanyijwe

Rulindo: Umubyeyi arasaba ubutabera ku mwana we wasambanyijwe

Uwanziga Clementine wo mu  Murenge wa Masoro, Akagari ka Nyamyumba, Umudugudu wa Kabuga, arasaba ubutabera bw’umwana we w’imyaka 16 wasambanyijwe, avuga ko uwamugiriye nabi yajyanywe mu kigo cy’inzererezi aho kujyanwa mu nkiko.

Uyu muturage yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko umukobwa we yasambanyijwe muri Kamena 2022 ubwo yari yaje kumusura.

Ati “Umuntu yamfatiye umwana ku ngufu. Yigaga imyuga i Shyorongi aza kunsura, aje kunsura umuntu amufata ku ngufu, arabanza aramusindisha, ntiyabimbwira.”

Akomeza ati “Ageze i Shyorongi agira ingaruka, yumva ngo aratwite. Yaragiye abiganiriza umubyeyi wo ku kigo nderabuzima cya Shyorongi, amwohereza ku kigo cy’urubyiruko i Shyorongi, asanga aratwite.”

Basanze atwite, bahamagara hano i Remera, kuri Isange. Biba ngombwa ko ahita ajya mu Bitaro kuko yari yahungabanye avuga ngo inda ntiyayibyara, biba ngombwa ko bayimukuriramo.”

Uyu mubyeyi avuga ko ukekwaho gukora icyaha ari mu kigero cy’imyaka 30 yari yarabanje gutoroka, ariko nyuma aza gufatwa, none ngo bamenye amakuru ko yajyanwe mu kigo cyakira inzererezi.

Ati “Njye ikibazo mfite, ihohotera rishingiye ku gitsina barijyana i Tare? (Ku kigo cy’inzererezi.)”

Uwanziga avuga ko yagejeje ikirego mu nzego z’Ubugenzacyaha ariko yatunguwe no kumva ko ukekwa atashyikirijwe ubugenzacyaha.

Mu butumwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamwandikiye ku wa 6 Nzeri 2022, rumumenyesha ko dosiye yoherejwe mu Bushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gicumbi.

Ashimangira ko yifuza ubutabera bw’umwana we.

Ati “Ndifuza guhabwa ubutabera, kandi umwana wanjye byamugizeho ingaruka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro, Nyinawumuntu Domitile yabwiye UMUSEKE ko ikibazo cye kigiye gukurikiranwa.

Ati “Ntabwo kirangeraho, ninkimenya nzagikurikirana. Niba byarageze muri RIB, bishoboka ko hari umurongo bari babihaye, biransaba ko nanjye menya ayo makuru.”

Uyu mubyeyi avuga ko ukekwa yaba afungiye ibindi byaha atari uko yasambanyije umukobwa we nubwo RIB ivuga ko dosiye ye yajyanywe mu Bushinjacyaha.

source: Inkuru y'umuseke.rw