Abafashamyumvire 400 baje kwereka abahinzi imbaraga z'ubutaka
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, cyasoje amahugurwa y’abafashamyumvire bari bamaze imyaka ibiri bahabwa amahugurwa atandukanye, harimo korora inkoko n’ingurube mu buryo bugezweho kandi bubyara umusaruro, n’ubuhinzi buteye imbere bw’ibigori na soya.
Bamwe mu bayasoje, bavuga ko uretse kuba yarabagiriye umumaro ubwabo , banayakoresheje banafasha bagenzi babo b’abahinzi ndetse n’aborozi.
Ndayisenga Jean de Dieu wo mu murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare, asanzwe ari umuhinzi w’ibigori na soya, avuga ko bigishijwe uburyo bwo gutera imbuto zirobanuye, bazitera ku murongo kandi bakoresha amafumbire mvaruganda n’imborera.
Ati’’Tutarahabwa amahugurwa twahingaga twese mu kajagari,umufashamyumvire rero abereyeho gufasha abandii,ubu dufite imilima shuri , ahantu ku muhanda abantu bose babona, tukabereka uko wahinga ku buso buto, watera imburo nziza ukavanamo umusaruro mwiza ushimishije. Kandi tubona ko n’abahinzi bimaze kubagirira akamaro beza neza bitandukanye na mbere’’.
Ngendabazenga Emmanuel perezida w’abafashamyumvire muri Nyagatare, avuga ko hari impinduka zabayeho mu buhinzi bakora. Atanga urugero ko kuri hegitari imwe yahingagaho ibigori, yasaruragaho toni imwe . Aho amariye kwigishwa ubu asarura toni 6 z’ibigori kuri hegitari imwe, naho soya kuri hegitari 1 yezagaho toni 1.5,ubu arasarura hagati ya toni 4 na 4.5.
Ati’’ Abahinzi bamaze gusobanukirwa guhingira ku bipimo byiza aafashamyumvire tubereka, umusaruro ukaba mwinshi kandi kubera ubwiza ubwiza bw’umusaruro dusigaye dufite, tubona isoko ku buryo bwiza’’.
Akamaro k’aya mahugurwa kanavugwa n’abari mu bworozi .Umuhoza Angelique wo mu karere ka Gicumbi, yatangiye korora ingurube, mu mwaka wa 2010,ahereye ku ngurube imwe y’inyarwanda.
Mu mwaka wa 2019 yari agize ingurube 12 maze aza gutoranywa nk’uhagarariye abandi borozi ,ahabwa izindi 10 n’umushinga wa Enabel ku bufatanye na RAB, ubu ageze ku ngurube 120.
Ati’’Mbere icyo nkeneye cyose nakibazaga umugabo, kuko ntari narabishyizemo imbaraga, ingurube zishaka umuntu uzorora ashyizeho umwete, zitanga umusaruro vuba . nkurikije aho maze kugera mbikuye mu mahugurwa, nshaka gukomeza kuba umworozi wa kijyambere, utanga icyororo cyiza’’.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa RAB ,Dr Uwituze Solange umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubworozi,avuga ko iyo barebye basanga intego y’aya mahugurwa yaragezweho, kuko aba bafashamyumvire, bamaze kugera no ku bandi .
Ati’’Hari Inyigo ishingiye ku cyo byabamariye turimo gukora, tugenda tureba ngo ese mbere bari bafite ubukungu bumeze bute,amafaranga,ibishoro, dusanga 92% by’abagiye mu by’ingurube,bavuga ko hari aho byabagejeje. Abagiye mu buhinzi bw’ibigori na soya ho ntiturarangiza ariko uyu mushinga uzajya kurangira twarayigezeho.’’
Akomeza agira ati’’Tubona rero byaragize akamaro turebye uko borora, uko bashinze imirimo n’uko bagiye batanga akazi ku bandi, urumva niba wari ufite ikiraro wororeramo ingurube, iyo ucyaguye ukakigira kinini ugashyiramo izindi, hari abantu uha akazi’’.
RAB itangaza ko abafashamyumvire bahuguwe baba bafite inshingano zo guhugura abandi. Mu bahuguwe 413, muri bo 205 bahuguwe mu bworozi bw’inkoko, bageze ku borozi ibihumbi 12.300. 95 bahuguwe ku ngurube bageze ku borozi5700,naho abahuguwe ku buhinzi bw’ibigori na soya 113, bo bageze ku bahinzi 9000.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne /heza.rw
Dr Uwituze Solange umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry'ubworozi, avuga ko basanga intego y'aya mahugurwa yaragezweho.
Umuyobozi mukuru wungirije wa RAB Dr Uwituze Solange ari kumwe n'umuyobozi w'umushinga wa Enabel wafashije mu guhugura abafashamyumvire
Abafashamyumvire 413 nibo bahawe amahugurwa mu gihugu hose.
Abafashamyumvire bari bamaze imyaka ibiri bahugurwa ku gukora ubworozi buteye imbere bw.inkoko, bavuga ko byabagiriye umumaro