Louise Mushikiwabo ategerejwe muri RD Congo

Louise Mushikiwabo ategerejwe  muri RD Congo

munyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo aterejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gutangiza imikino ihuza ibihugu bigize uwo muryango, Jeux de la Francophonie.

Louise Mushikiwabo azajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutangiza imikino  ya Francophonie izaba  kuva tariki ya 28 Nyakanga kugera kuri 6 Kanama 2023.

RFI yatangaje ko Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo,Patrick Muyaya,kuwa 24 Nyakanga 2023 yavuze ko ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Congo byari byatangaje ko  umunyarwanda akaba n’umunyamabanga Mukuru wa OIF Louise Mushikiwabo atifuzwa muri iyi mikino kubera umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

RFI isubiramo amagambo ya Patrick Muyaya  ahinyuza ko ibyatangajwe atari ukuri .

Ati“Madamu Louise Mushikiwabo azaba ari I Kinshasa ,kubera imikino ya Francophonie ari igikorwa cya OIF.”

Yongeraho ko gutegura iyi mikino byakozwe na OIF haba ibijyanye n’ibikorwaremezo, kugena amacumbi n’ibindi byose bisabwa mu gufungura iyi mikino kandi umunyamabanga Mukuru wa OIF ari we ufata ijambo mu kuyitangiza.

Patrick Muyaya yabajijwe niba hari abakinnyi bo mu Rwanda bazitabira iyo mikino avuga ko ibyo atari byo bahanze amaso icyo bitayeho ari ukwakira umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Kuri we asanga iyi mikino igamije ubufatanye no kwizerana kw’abagize uyu muryango wa OIF.

URwanda na Congo bimaze igihe umwuka utifashe neza.RDCongo ishinja uRwanda gushyigikira umutwe wa M23,ibintu impande zombi zitahwemye kwamaganira kure.

Imikino ihuza ibihugu bya OIF izabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izitabirwa n’ibihugu 36 muri 39 byagomba kwitabira. Ni mu gihe abakinnyi bo barenga 2000 ari bo bazayitabira.