Rubavu: Uko ubukangurambaga bw’inzego zitandukanye bwatumye bikingiza covid-19

Rubavu: Uko ubukangurambaga bw’inzego zitandukanye bwatumye bikingiza covid-19

Ubwo icyorezo  cya covid-19 cyadukaga haba mu Rwanda  ndetse  no mu mahanga, hakwirakwijwe  ibihuha byinshi  kuri iki cyorezo  ndetse  no  ku nkingo zacyo.

Bamwe  mu batuye mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, baganiriye n’itsinda ry’abanyamakuru bibumbiye muri ABASIRWA, bavuze ko ibi bihuha hari abo byagiye bibuza kwikingiza, gusa ngo uko Leta yongeraga ubukangurambaga banasobanurirwa iyi ndwara n’akamaro  k’inkingo za covid-19,byagiye bibatinyura bituma bikingiza.

Ndayambaje Theoneste umwe muri  aba baturage, yavuze ko hari bamwe bagiye bakwirakwiza ibihuha ko umuturage ufashe urukingo bimugiraho ingaruka mu mibereho ye y’ahazaza, harimo kutabasha gutera akabariro ku bagabo, kurwaragurika bya hato na hato.

Ati:“Ibihuha byarazaga bakavuga ngo ziriya nkingo iyo umuntu arwiteje arazahara, ngo agacika intege umubiri wose ntiyongere gukora no kugenda mbese akamera nk’umurwayi, ibyo bihuha byose byabagaho mbere yo kwikingiza.”

Ndayambaje yakomeje avuga ko batinyutse kwikingiza nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe n’abayobozi bakitangaho ingero, aho babanzaga kwikingiza, babona ko za nkingo ntacyo zabatwara.

Ati’’Nanjye  maze kwikingiza nakomeje gukora ibikorwa byanjye by’iterambere bitandukanye, mbona ko ibyavugwaga byari  ibihuha byavugwaga.’’

Rusine Célèstin ukora umwuga wo kogosha yavuze ko  ibihuha nabyo byabagezeho  bivuga ko inkingo zari zije guhuhura abakuze, zikanabuza kubyara abakiri bato mu rwego rwo kuringaniza imbyaro abaturage bakabyara bake bashoboye kurera.

Ati’’Bavugaga ko inking zijemo uburozi bw’abazungu buzica abantu , ariko uko abantu batinyutse bakikingiza  byagiye bitinyura  abandi, n’iyo wabonaga umuntu wikingije ntacyo abaye nawe wahitaga ujyayo’’.

Zigabintwari Emmanuel yavuze ko benshi mu baturanyi be batinyaga kwikingiza kuko bumvaga nibikingiza batazongera kubyara, we yaje kwikingiza nyuma yo kubona ko umukoresha we yikingije urukingo ntirugire icyo rumutwara.

Ati “ Kubera njye nkorera mu ruganda rwa Bralirwa turi mu bikingije mu ba mbere twese kandi baheraga ku bayobozi bacu, twe rero bahereye ku muyobozi wa Bralirwa bajya kumukingira natwe dukurikiraho. Twagize icyizere turikingiza abantu barabyara tubona byari ibihuha batubwiraga.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, Dr Tuganeyezu Oreste, avuga ko koko hari ibihuha  bitandukanye muri aka karere, abaturage batumva icyi cyorezo  ndetse n’inkingo, Icyakora ngo bakoze ubukangurambaga mu nzego zose bereka abaturage ko kwikingiza ntacyo bitwaye.

Dr Tuganeyezu avuga ko ubu bukangurambaga bwatumye imiryango isaga 20 yari yarahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihunze inking, itahuka ibona ko urukingo ntacyo rutwaye.

Yagize ati’’ Byanabaye ngombwa ko bamwe mu bayobozi bakingirirwa imbere y’abaturage bareba, kugira ngo babereke ko gufata urukingo ntacyo bitwaye, ndetse uko twagendaga tubasobanurira ku bufatanye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC , mu biganiro byinshi n’ubutumwa  bwagiye bunyuzwa mu itangazamakuru, barabyumvise barasobanukirwa barikingiza.’’

Mu Karere ka Rubavu abakingiwe doze ya mbere y’urukingo ni 387.777, doze ya kabiri ni 334.350 mu gihe urukingo rwa gatatu kuri ubu abamaze kurufata ari 167.104, urukingo rwa kane kuri ubu rumaze gufatwa n’abaturage 8.871 gusa imibare ikaba igikomeje kwiyongera kuko izi nkingo zose zigitangwa.

 Abatuye mu karere ka Rubavu batinyutse kwikingiza , nyuma y'ubukangurambaga bwakozwe n'inzego zitandukanye. Ifoto/Rubavu.gov.rw

Dr Tuganeyezu avuga ko ibihuha byavugwaga bitakomye mu nkokora gahunda yo gukingira covid-19 kuko n'abari barahungiye muri Kongo bagarutse bakikingiza.

Dr Tuganeyezu Oreste umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Gisenyi,yabwiye abanyamakuru bibumbiye muri ABASIRWA ko ubukangurambaga bwakozwe n'inzego zitandukanye bwatumye abaturage batinyuka barikingiza.

UWAMBAYINEMA Marie Jeanne /heza.rw