Bugesera : Ubuyobozi bwagaragaje ingamba zafashwe mu guhangana n’icyorezo cya Marburg na covid-19

Icyorezo cya  Marburg kivugwa  ko cyamaze kugera muri Tanzaniya, nubwo  kitaragera mu Rwanda ariko ubuyobozi  bw’akarere  ka Bugesera  n’ibitaro  bya  Nyamata ,  buvuga  ko  bwamaze kwitegura  guhangana  n’iki cyorezo nubwo kitaragera  mu Rwanda.

Muri  aka  karere gafite umupaka  ugahuza  n’Igihugu  cy’u Burundi, hashyizweho  uburyo  bwo  kwirinda iki cyorezo  ndetse  n’icyorezo  cya  Covid-19, aho  umugenzi  abanza  kwerekwa  aho  akaraba intoki ndetse  agafatwa  ibipimo, ngo harebwe  ko nta bimenyetso by’izi  ndwara  z’ibyorezo  afite.

Nzasigiki  Emmanuel umuforomo  woherejwe  n’ibitaro  bya  Nyamata  ukorera ku mupaka wa Nemba, avuga  ko mu byorezo  bakunze  kureba harimo icya covid-19, Ebola n’ibindi

Ati’’ Tureba ko  nta bimenyetso  mpuruza  baba bafite  ngo tubashyire  mu kato  k’igihe  gito  kitarenze  amasaha  24. Tureba ko afite umuriro, inkorora ,ibicurane cyangwa  adafite uduheri ku mubiri cyangwa  ava mu maraso mu mazuru’’.

Akomeza  agira ati’’ nk’ubu muri iyi minsi turimo kumva icyorezo  cya Marburg mu baturanyi bacu, nubwo  nta  muntu turabona  hano  ku mupaka  ariko tugomba  guhora  twiteguye  guhangana nacyo. RBC yaduhaye  amabwiriza   tugomba kugenderaho  ko umuntu  wese utambutse  tugomba kumukekaho  izo ndwara , tukabanza tukamupima ko nta bimenyetso afite,nta  muntu  waducaho n’umwe tutamupimye ".

Kuri  ubu  mu karere ka  Bugesera  hubatswe  ibitaro  bishobora kwimurwa bigashyirwa ahari ibyorezo (mobile field hospital) byo  gufasha  abarwayi  byagaragayeho. Ariko no mu gihe  hatari ibyorezo,  ngo  bifasha  abandi  barwayi  cyane cyane abakeneye kubagwa  baturutse no mu bindi bitaro.

Dr Rutagengwa  William umuyobozi  mukuru  w’ibitaro  bya  Nyamata , avuga  ko  nta mpungenge  bafite kuko biteguye  guhangana  nacyo. Ati’’ Navuga ko n’ubu turi mu gihe cy’icyorezo  cya Marburg  kuko mu baturanyi kirahari  , kandi  ni icyorezo kiri  mu ndwara  zikomeye ukurikije uburyo  cyandura. Rero ni nk’uko  mu minsi ishize  Ebora yari  iri muri Uganda kandi  nabwo  twari  twiteguye  niyo  mpamvu  no muri ibi bitaro mubonamo ibikoresho bishyashya’’.

Akomeza agira ati’’ Turiteguye  kandi  by’umwihariko mu karere ka Bugesera  nk’akarere kafite umupaka wa Nemba naho  turiteguye, turapima kandi hashyizweho uburyo bw’ubwirinzi aho  abantu babanza  bagakaraba intoki’’.

Umuyobozi  wungirije  ushinzwe  imibereho Imanishimwe Yvette, mu kiganiro  yahaye  abanyamakuru  bibumbiye  mu ishyirahamwe  ryo  kurwanya  SIDA n’izindi  ndwara  z’ibyorezo  Abasirwa , yavuze ko  abaturage  barimo guhabwa  amakuru  kuri iki cyorezo binyuze mu nama bagirana, inteko z’abaturage  umugoroba  w’imiryango aho  bakomeza kubashishikariza  gukaraba  intoki  n’amazi  meza n’isabune.

Ibi bitaro byashyizwe mu karere ka Bugesera ,bifite ibitanda 92 kandi  bikaba bishobora kwakira abarwayi  b’indembe 30.Bifite  serivisi  zose zisanzwe  zitangirwa  mu bitaro ku buryo uwafatwa n'ibi byorezo ariko afite indi ndwara atabura uko yitabwaho.

Dr William Rutagengwa umuyobozi mukuru w"ibitaro bya Nyamata, avuga ko ibitaro bubakiwe bigendanwa birimo ibyangombwa byose bizabafasha guhangana n'ibyorezo

Ku mupaka wa Nemba uhageze wese asabwa kubanza gukaraba intoki ngo atanduza abandi.

Uyu ni umwe mu bagenzi bakoresha umupaka wa Nemba yari arimo gukaraba intoki , ubwo abanyamakuru bibumbiye muri ABASIRWA bageraga kuri uyu mupaka bamussnze arimo gukaraba intoki nk'uko amabwiriza abisaba

Nzasigiki Emmanuel umuforomo woherejwe n'ibitaro bya Nemba avuga ko nta mugenzi n'umwe utambuka atabanje gupimwa ko nta bimenyetso afite .

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Bugesera Imanishimwe Yvette , mu kiganiro n'abanyamkuru bo muri ABASIRWA, yavuze ko abaturage barimo gushishikarizwa kwirinda ibi byorezo harimo no gukomeza gukaraba intoki.

Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw