Dr Rutunga ukekwaho uruhare muri Jenoside agiye kuburanishwa mu mizi.

Dr  Rutunga  ukekwaho   uruhare  muri  Jenoside  agiye  kuburanishwa   mu  mizi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Nyakanga 2022, Urukiko Rukuru - Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka - ruzatangira kuburanisha mu mizi urubanza rwa Dr. Venant Rutunga ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ashinjwa ibyaha bitatu bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, birimo icyaha cya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri Jenoside no kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokumuntu.

Ni ibyaha ashinjwa ko yakoreye mu cyari Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi (ISAR) - Ishami rya Rubona i Huye, yahoze abereye umuyobozi.

Bivugwa mu 1994 Abatutsi barenga 1000 bahungiye muri ISAR Rubona, Rutunga aba ari we uhamagara Interahamwe zaje kubica.

Yaje guhungira mu Buholandi, ndetse mu 2000 yaka icyangombwa cy’ubuhunzi ariko ntiyagihabwa. Nyuma yaje kujurira nabwo aratsindwa.

Uyu mugabo yahoze ari umushakashatsi udahoraho muri Kaminuza ya Wageningen mu Buholandi.

Nyuma y’imyaka myinshi yarahunze ubutabera, muri Nyakanga 2021 yoherejwe mu Rwanda. Inzego z’umutekano z’u Buholandi zamutaye muri yombi mu 2019.

Uyu mugabo agiye kuburanishwa mu mizi nyuma y’uko muri Kanama 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhaye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe agikurikiranwa.

Dr Rutunga yemereye Urukiko ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yagiye i Butare gusaba Perefe Abajandarume, nubwo atemeza ko bari baje kwica Abatutsi.

Yasobanuye kandi ko yagiye gutabaza no kwaka ubufasha bw’Abajandarume kuko Ikigo yari ayoboye "cyari cyatewe n’abantu bavuye hanze [za Maraba]".

Yabwiye Urukiko ko nta butabera yigeze atoroka na rimwe haba no mu Buholandi yari afungiwe, ku buryo akwiye kuburana ari hanze, ariko biteshwa agaciro.

Uyu mugabo yari yarakatiwe igifungo cya burundu n’inkiko Gacaca nubwo yavuze ko atazizi, ariko itegeko rikavuga ko abantu boherejwe kuburanira mu Rwanda bavuye mu mahanga, urukiko rutesha agaciro umwanzuro w’inkiko Gacaca ubundi urubanza rugasubirwamo bundi bushya.

Urubanza rwe rugiye kubera mu rukiko ruri i Nyanza, mu Majyepfo y’u Rwanda

Dr Rutunga ukekwaho uruhare muri Jenoside agiye gutangira kuburanishwa mu mizi
inkuru y'igihe.com