Kamonyi: Gahunda y’ijwi ry’umurwayi irafasha kugaragaza serivisi zitanoze

Kamonyi: Gahunda y’ijwi ry’umurwayi irafasha kugaragaza serivisi zitanoze

Gahunda  y’ijwi  ry’umurwayi  ni gahunda  yazanywe n’umufatanyabikorwa  w’akarere ka Kamonyi  intrahealth  binyuze  mu ingobyi  activity, iyi gahunda  yashyizwe mu bigo nderabuzima  byose byo mu karere ka Kamonyi, aho  abarwayi batanga ibitekerezo  by’ahakigaragara serivisi mbi  bigashyirwa  mu gasanduku k’ibitekerezo kabugenewe, maze bikazashyikirizwa ikigo nderabuzima  bakagaragarizwa uko abarwayi bahivuriza babona serivisi .

Umuyobozi w’ikigo  nderabuzima  cya  Rukoma Nyiranzanywayimana  Speciose, avuga  ko  iyi  gahunda  yatumye  bamenya  uko bahagaze  muri  serivisi  baha  abarwayi  baje  babagana, maze bikabafasha  kwikosora. Ati’’ Nkatwe  hano  abarwayi  batunenze  ko  aho twakiriraga  abarwayi  ari hato hakaba hari hababangamiye, uyu munsi twarabikosoye ubu  dusigaye tubashyira  mu cyumba cy’inama akaba ari ho bategerereza  kuko  ho  haragutse’’.

Akomeza agira ati’’ Ikindi batunengaga  hano  ni ubwiherereo  bwari ubwa kera  bakavuga ko bushaje ubu twubatse ubundi bushya, banatugaye kandi  ko  umukozi  wari ushinzwe gutanga numero  yabikoraga nabi  hakaba harimo akabazo aho uwaje nyuma yashoboraga  gutanga abandi, ubu numero zisigaye zitangirwa  ku marembo uwinjiye  wese agafata numero ihwanye  n’igihe yahagereye’’.

Umuyobozi  wungirije  ushinzwe imibereho myiza mu karere  ka Kamonyi  Uwiringira  Marie Josée avuga  ko  iyi  gahunda  ari nziza kuko yafashije abaturage kwisanzura bakagaragaza uko babona serivisi bahabwa, kandi ikaba yaranafashije ubuyobozi kumenya uko serivisi zitangirwa mu bigo nderabuzima  zimeze, aho byagaragaye ko hari serivisi  zitanoze  byanafashije  kwisubiraho  ubu bakaba bafite amanota meza.

Ibi  ngo bikaba  byaratewe nuko  abaturage  bashishikarijwe na intrahealth  kugaragaza aho babona serivise zitameze neza. Ati’’Umwaka ushize barabikoze  bagaragaza ibigo  nderabuzima  byatunzwe agatoki mu gihembwe cya kabiri cy’ubuzima cy’umwaka ushize, ubu  ejo bundi  turi  muri raporo  twasanze  ibyo bigo nderabuzima ubu  nibyo byahembwe  ko byatanze serivisi  nziza.’’

Uyu  muyobozi  kandi  akomeza  avuga ko basabye ibigo nderabuzima  kujya byakira uko ibitekerezo by’abarwayi byaje, byaba ari byiza  bakabikomeza ariko kandi byaba ari na bibi bakabikosora, kuko kunengwa ngo bituma  umuntu amenya uko ahagaze maze akikosora.

Ibigo  nderabuzima  byari byanenzwe  nk’uko byagaragajwe na ingobyi activity bivuye mu byo abagana ibigo nderabuzima bashyize  mu  dusanduku  tw’ibitekerezo ubusanzwe ducungwa  na ingobyi  ndetse n’umukozi ushinzwe  imibereho mu murenge, ni ikigo nderabuzima cya  Musambira cyanengwaga  kubwira  nabi abarwayi, icya  Gihara cyanengwaga  ubwiherero  butameze neza , Karangara banengwaga  muri gahunda yo gupima  abagore batwite. Kuri ubu ngo ijwi ry’umurwayi  ryabafashije kwikosora  bakaba ari nabo  baje mu myanya ya mbere uyu mwaka  ndetse baranabihemberwa.

Nyiranzanywayimana Speciose, uyobora Ikigo nderabuzima cya Remera Rukoma avuga ko iyi gahunda yabafashije gukosora ibitaragendaga neza.

Marie  Jeanne  UWAMBAYINEMA/heza.rw