Karongi: Umukobwa w’imyaka 24 yaguye muri Piscine

Karongi: Umukobwa w’imyaka 24 yaguye muri Piscine

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Kanama 2023, Inzego z’umutekano mu Karere Karongi zatoraguye muri Piscine umurambo w’umukobwa w’imyaka 24 ukomoka mu Karere ka Muhanga.

Manzi Constance Rida yakomokaga mu Murenge wa Nyamabuye akaba yaguye muri Pscine ahazwi nko kwa Gahiga  mu Mudugudu wa Gicuba, Akagari ka Kibuye mu Murenge wa Bwishyura.

Amakuru avuga ko ari mwene Musemakweli na Mutesi Rachel batuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Nyina wa nyakwigendera akimenya iyo nkuru mbi yahise agwa igihumure akaba arimo gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bikuru bya Kabgayi aho ari muri “Koma”.

UMUSEKE wamenye ko uriya mukobwa yari kumwe n’uwitwa Kabeja Gahinga w’imyaka 19 ndetse na Jesca Ngabo w’imyaka 27.

Ubwo bagenzi be bari imusozi baje kubona umuntu areremba mu mazi bagiye kumukuramo basanga yashizemo umwuka.

Abahaye amakuru UMUSEKE bavuga ko urupfu rwa Manzi Contsance rushobora kuba rwaturutse ku kutamenya koga n’ubwo iperereza ritarabihamya.

Inzego zitandukanye zirimo Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bahageze batwara umurambo ku bitaro bikuru bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Nta byinshi byari byamenyekana ku rupfu rwa nyakwigendera kubera ko inzego bireba zitaragira icyo zibitangazaho UMUSEKE ukaba ukigerageza kuvugisha RIB.