Abasirikare 2000 b’u Rwanda bagiye gusimbura abasanzwe muri Mozambique

Abasirikare 2000 b’u Rwanda bagiye gusimbura abasanzwe muri Mozambique

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bahagurutse i Kanombe kuri uyu wa Mbere berekeza mu Ntara ya Cabo Delgado, gusimbura bagenzi babo bari mu butumwa bw’amahoro.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig.Gen Ronald Rwivanga yabwiye UMUSEKE ko aba basirikare bagiye gusimbura abari muri Mozambique, bakihagera abari hariya bazahita baza mu Rwanda.

Iri tsinda ryagiye muri Mozambique riyobowe na Maj Gen Alexis Kagame.

Brig Gen Rwivanga yabwiye UMUSEKE ko iki cyiciro cy’abasirikare n’abapolisi boherejwe muri Mozambique barenga 2000 ariko bakazagenda mu byiciro kuko nta ndege yabatwarira rimwe.

RBA ivuga ko umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yabibukije ko bagomba guhora bibuka guharanira umuhate mu kazi, ikinyabupfura, ubwitange no kwicisha bugufi mu gihe bafasha abaturage bo muri Cabo Delgado.

Ku wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga, aba basirikare bagiye muri Mozambique bari bagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt Gen Mubarakh Muganga, wabahaye ubutumwa bw’Umugaba Mukuru w’Ikirenga, Perezida Paul Kagame.

Yabwiye abasirikare ko ubwitange n’ikinyabupfura ari urufunguzo rwo kugera ku ntego z’ibikorwa byabo.

Abasirikare babwiwe ko ubutumwa bubajyana muri Mozambique butahindutse, ko ari ugufasha Leta ya Mozambique kugira imbaraga n’ijambo aho bagiye, bagakora ibikorwa byo kugarura amahoro, kuyabungabunga no gufasha kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano muri kiriya gihugu.

Lt Gen Mubarakh Muganga yabwiye abasirikare ko bagenzi babo babanje hariya bakoze akazi gakomeye bityo ko aba babasimbuye bagomba kugakomerezaho.

Muri Nyakanga 2021, u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 2000 mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique guhashya ibyihebe byari byaribasiye iyi ntara yo mu majyaruguru y’iki gihugu.

UMUSEKE.RW