Nyamagabe : Ba mutima w'urugo biyemeje gukomeza guhangana n'ibibazo byugarije umuryango

Nyamagabe :  Ba mutima w'urugo  biyemeje gukomeza  guhangana  n'ibibazo  byugarije umuryango

Mu nama  yahuje  ba mutima  w’urugo  bahagarariye abandi mu karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Kanama 2023, biyemeje  guhangana n’ibibazo byugarije umuryango, cyane  cyane  bita ku miryango  irimo  amakimbirane. 

Mukamuneza Anne Marie umuhuzabikorwa  wungirije w’inama  y’Igihugu  y’abagore mu murenge wa Kaduha avuga  ko  mu rwego rwo gukemura  ibibazo  biri mu muryango, bashinze  itsinda ryitwa  ’’Iriba  rya Masenge’’ rigamije gufasha  abana b’abakobwa  batewe inda, bakabagira  inama ndetse  banabahugurira  kutazongera  kugwa mu bishuko .

Ati’’ Mu iriba rya Masenge harimo abagore bakuze n’abakiri bato, abana batewe inda  n’abana b’abahungu. Impamvu  twabikoze  masenge  yari umuntu  ukomeye mu muryango wahuguraga  abana akabagira inama.Ubu rero kubera ko harimo abana benshi  batabafite  twashatse kuziba  icyo cyuho, tukabera ba masenge abana batabafite kuva ku mudugudu  kugera ku murenge’’.

Dukuzemariya Celine umuhuzabikorwa  w’inama y’Igihugu y’abagore  mu murenge wa Mushubi, nawe yemeza ko imihigo bari barahize  bagerageje  kuyesa  bafatanyije  n’ubuyobozi kuko mu miryango 16 bari bafite ibanye nabi mu makimbirane, kuri ubu 15 ikaba yamaze kuyavamo ibanye neza.

Ati’’ Twubakiye abatishoboye inzu 2, tugarura abana mu mashuri ku kigero cya 95%.Umwihariko wacu nuko tugiye guhangana n’ibibazo  byugarije umuryango.Cyane cyane hari igwingira ry’abana, n’abana bata ishuri, hari ishyirahamwe twashyizeho nk’abagore rivuga ngo ndeberera nanjye nkureberere rigamije kureba umwana wasibye ishuri, ukamenya impamvu atagiyeyo’’. 

Icyakora ngo nubwo uyu muhigo  ngo  ari mwiza  ariko  bahura  n’imbogamizi  zo kuwesa  kubera  imihanda  mibi ya Kaduha , bakabura  uko bagera  ku midugudu yose  n’utugari.

Umumararungu  Beatha umuhuzabikorwa  w’inama y’Igihugu  y’abagore  mu karere ka  Nyamagabe, avuga  ko  imihigo  bari  bafite  umwaka ushize  wa  2022-2023 bitaye ku isuku cyane cyane  mu ngo, kurwanya igwingira  mu bana no kuganiriza  imiryango  iba  mu makimbirane.

Icyakora  uyu muhuzabikorwa  avuga  ko  bahuye  n’imbogamizi  zatumye  batesa imihigo  yabo  uko bikwiriye, harimo  imiterere y’akarere, n’ ingengo  y’imari idahagije kuko iba itajyanye  n’ibikorwa  bafite.

Ati’’ Icya mbere  ni ukubanza  gusesengura  ibibazo bihari mu miryango, nyuma  yo kubisesengura  tugafata ingamba.Ingamba  dufite  ni ukwishakamo  ibisubizo, tugenda twungikanya  imbaraga  n’abafatanyabikorwa  tukareba ikigomba gukorwa  hanyuma  aho tutabashije  natwe  tukegera ubuyobozi  bw’akarere bukadufasha’’.

Uwamahoro Clothilde perezida w’inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe yasabye  aba bamutima  w’urugo kugira umuco   w’isuku, aho batuye,mu bana n’abakuru. Ati’’ Icya kabiri mbasaba ni ukwita ku burere bw’abana buri wese  afate umwana nk’uwe, kurwanya inda  ziterwa  abangavu ibi rwose  tubigire ibyacu tubyiteho. Batugiriye icyizere  baradutora  buri wese aribuka  ibintu  yahigaga  kuzafasha  bagenzi  be, hanyuma  aho  tutagenze  neza  twongere dufate ingamba kandi  dufatanyije birashoboka’’.

Mu mihigo ya ba mutima w’urugo y’umwaka ushize wa 2022-2023, akarere ka Nyamagabe  kaje  ku mwanya wa 5 mu turere 8 tugize  intara y’Amajyepfo n’amanota 95%.Mu mihigo  bari bahize  harimo isuku, kurwanya igwingira  mu bana no kwegera imiryango  ibana mu makimbirane ikaganirizwa  ikabana neza.

Iyi mihigo yose ngo bayihiga  bagendeye ku nkingi 4 za Guverinoma ari zo ubukungu, imibereho myiza , imiyoborere n’ubutabera. Ba Mutima  w’urugo kandi  banafashije  abagore kugira uturima  tw’igikoni mu rwego   rwo kubafasha gutegura  indyo yuzuye no kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.

Banakanguriye abagore kujya mu matsinda  n’ibimina  byo kubitsa no kugurizanya mu rwego  rwo gufasha abagore kwiteza imbere.

Ba mutima w'urugo bahagarariye abandi mu karere ka Nyamagabe ubwo bari mu nteko rusange biyemeje guhagana  n'ibibazo byugarije uuryango