La Haye: Menya icyatumye urubanza rwa Kabuga ruhagarikwa

La Haye: Menya icyatumye  urubanza rwa Kabuga ruhagarikwa


Abacamanza mu rukiko rwa  ONU ruri La Haye mu Buholandi babaye barahagaritse urubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi  mu Rwanda mu 1994.

Nk'uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza , bafashe icyo cyemezo kugira ngo Kabuga asuzumwe harebwa ko ubuzima bwe bwifashe neza ku buryo yakomeza kuburanwa.
.
Kabuga Félicien akaba ashinjwa ibyaha birimo kuba yarakoresheje radiyo ye ya RTLM mu gukangurira abahutu kwica Abatutsi.

Ashinjwa kandi kuba yaratanze imihoro akayiha interahamwe zajyaga kwica Abatutsi mu cyahoze ari Gisenyi na Kibuye, na Kimironko mu mujyi wa Kigali.

Abamwunganira basabye ko urubanza rw'uyu mugabo w'imyaka 88 ruhagarikwq ngo kuko afite uburwayi buzwi nka "dementia" ubu burwayi ngo bukaba burangwa no kwibagirwa cyane.

Félicien Kabuga yafatiwe mu mujyi wa Paris mu Bufaransa aho yari yihishe