Rusizi: Bibukijwe ko nta terambere bageraho mu miryango bahora mu makimbirane

Rusizi: Bibukijwe ko nta terambere bageraho mu miryango bahora mu makimbirane

Abatuye mu karere ka Rusizi mu ntara y'i Burengerazuba, bibukijwe ko nta terambere  bageraho bahora mu makimbirane  mu miryango  yabo.

Ibi babyibukijwe kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ukwakira 2023, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro, wari ufite intego  y'uyu mwaka igira iti''Dushyigikire iterambere ry'umugore  wo mu cyaro''.

Niyonsaba  Jeanne d'Arc umuhuzabikorwa w'inama y'Igihugu y'abagore  CNF muri aka karere, yibukije abatuye  mu murenge wa Nyakabuye ahizihirijwe uyu munsi ku rwego rw'akarere, ko nta terambere ryabaho , mu gihe  abagize  umuryango babana mu makimbirane, maze abasaba  gukomeza kunga ubumwe barwanya ikintu cyose cyabateza amakimbirane kugira ngo barusheho kugira umuryango uteye imbere kandi utekanye.

Ati'' Igihe cyose  umuryango ukiri mu makimbirane nta terambere ryabaho, nimwunga ubumwe  muzarushaho kugira umuryango mwiza ushoboye kandi utekanye''.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi  wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Ndagijimana Louis Munyemanzi , yasabye  abaturage kwimakaza isuku no kwigisha  abana babo ubumwe n'ubwiyunge.

Ati''Turabasaba kwimakaza umuco w'isuku, kurwanya imirire mibi mu bana n'igwingira,kuboneza urubyaro ariko cyane cyane kwigisha abana ko ubumwe bw'abanyarwanda ari wo musingi w'iterambere rirambye''. 

Uyu munsi mpuzamahanga  w'umugore  wo mu cyaro mu karere ka Rusizi hari  abaturage  baremewe bahabwa ibintu bitandukanye ,uwitwa  SIYAPATA Marie  Jeanne yashyikirijwe inzu yubakiwe, ahabwa  ibikoresho  n'ibyo kurya.

Abantu 106 bahawe ubwisungane  mu kwivuza, 8 bahabwa ibiryamirwa  naho abantu 6 bahabwa ibikoresho by'isuku.

Kugeza ubu ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi butangaza  ko nubwo bugikora  ibarura ry'imiryango ibanye  nabi mu makimbirane, kuri ubu hamaze kumenyekana igera kuri 234 nayo ikaba igiye kwegerwa igafashwa  kuyavamo.

Abagore bo mu karere ka Rusizi bibukijwe ko bagomba kwirinda  amakimbirane

Umuturage  witwa SIYAPATA Marie Jeanne utaragiraga aho kuba yahawe inzu n'ibyo kurya  ndetse n'ibikoresho

Ndagijimana Louis Munyemanzi umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, ubwo yafunguraga inzu yahawe Siyapata Marie Jeanne utari ufite  aho kuba.