Muhanga: Umuvunyi mukuru asanga hakiri icyuho mu nzego z’ibanze mu gukemura ibibazo by’abaturage

Muhanga: Umuvunyi  mukuru  asanga hakiri  icyuho  mu nzego  z’ibanze mu gukemura ibibazo  by’abaturage

Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 werurwe kugeza ku ya 10 itsinda  ry’abakozi  b’urwego  rw’umuvunyi bari mu karere ka Muhanga mu rwego  rwo kwakira no gukemura ibibazo  by’abaturage  birimo akarengane na ruswa.

Ubwo  umuvunyi mukuru  Nirere Madeleine yahuraga  n’abo mu murenge  wa Nyamabuye, yagaragarijwe ibibazo bitandukanye  birimo n’ibyagejejwe  ku zindi nzego  ariko bikaba bitarakemutse. Urugero ni ikibazo  cy’uwitwa Nikuze  Vestine  wo mu kagari ka Gifumba, wasenyewe inzu  n’ubuyobozi mu mwaka wa 2018 kuko yubatse nta ruhushya abifitiye, nyamara  we  yarayiguze  yubatse.

Uyu muturage avuga ko inzu ye  yasenywe  adahari  ndetse  akaza no kuburiramo  ibintu  bitandukanye  harimo n’amafaranga.

Ati’’ Nandikiye  abayobozi  batandukanye yaba Guverineri  w’intara  ndetse na minisitiri w’ubutegetsi  bw’Igihugu, bose  baransubije basaba ubuyobozi  kunsubiza inzu yanjye kugeza ubu ntibarayimpa no kwa Perezida wa Repubulika nzajyayo’’.

Iki kibazo cya Nikuze  kandi  kinemezwa  n’abaturanyi  be bavuga ko inzu  ye yasenywe adahari kandi  akaba yari asanzwe  ayituyemo  mbere yo gusenywa. Musaniwabo Matilde umwe mu baturanyi  yagize ati’’ Uyu mubyeyi  yari asanzwe  atuye mu nzu ye ni iyo  yari yaraguze  ariko yayibagamo, twagiye kubona tubona abayobozi baraje  barayisenye ngo yubatswe mu buryo butemewe  n’amategeko. Ikindi  uzi kugusenyera inzu  udahari we  yari yaragiye ku isambu mu Ruhango, bahengera umukobwa we babana yagiye gukingiza  umwana I Kabgayi baraza barayisenya inzu ikinze badahari twe tubona yararenganyijwe’’.

Umuvunyi mukuru  Nirere Madeleine ashingiye  ku kibazo  cy’uyu muturage  ndetse  n’ibindi yagejejweho, asanga hakiri  icyuho mu nzego  z’ibanze  mu gukemura  ibibazo  by’abaturage.

Agira ati’’Icyuho  mu gukurikirana  ibibazo no kubikemura turakibona mu nzego  z’ibanze,  iyo  ubona  imanza  ziba zaraciwe ariko zatinze kurangizwa,  cyangwa  se ibibazo  biba  byaratinze gukemuka kandi inzego  ziba  zihari  ugasanga kandi  ni ikibazo kimaze umwaka umwe cyangwa  ibiri.

Akomeza agira ati’’Niyo  mpamvu dusaba  abayobozi  ko ibibazo  by’abaturage  byajya bikemurirwa  mu nteko z’abaturage , kuko nibo  baba babizi  bakabikemura  bikarangira, niba ari  n’umuturage waburanye agatsindwa  akabimenyeshwa, akabyandikirwa  ko agomba  kubyakira no kwemera imikirize  y’urubanza nta kindi ariko n’uwatsinze  nawe akarangirizwa  urubanza ‘’.

Ku ruhande  rw’ubuyobozi  bw’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline umuyobozi  wako, avuga  ko ikibazo  gihari  Atari umubare w’ibibazo ahubwo ngo  ni imiterere y’ibibazo. Dore ko harimo  n’abazanira ibibazo umuvunyi  ariko byaramaze gukemuka. Kuri ubu ngo icyo  bagiye  gukora  ni  ubukangurambaga abaturage bakareka  gusiragira mu manza kuko zibakenesha.

Ati’’ Ni ubukangurambaga kugira ngo  abaturage bacu  bareke kwishora mu manza , kandi n’uwo byabaye ngombwa  akajya mu manza turamusaba  kwakira  imyanzuro  yo  mu nkiko kuko iyo atanyuzwe agatinda kujurira  usanga icyo dukora twebwe ari ugushyira mu bikorwa iyo myanzuro, ugasanga aterejwe cyamunara biramuhombeje ndetse bikanabatanya n’imiryango kuko bibyara inzangano.’’.

Ibibazo  abaturage  bagejeje ku muvunyi byiganjemo  iby’ubutaka, amakimbirane  hagati y’abashakanye nayo  ashingiye  ku mitungo itimukanwa  ndetse n’ibindi bibazo  byagejejwe mu nkiko, ariko abaturage  bakaba batarishimiye imikirize y’urubanza.

Meya Kayitare Jcqueline avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga abaturage bakamenya icyo amategeko ateganya

Nikuze Vestine yagaragarije umuvunyi uko ubuyobozi bwamusenyeye inzu none ubu akaba akodesha

Abatuye mu murenge wa Nyamabuye bagejeje ku muvunyi ibibazo byabo.

UWAMBAYINEMA Marie Jeanne /www.heza.rw