Nyamagabe-Gasaka: Biyemeje kugira isuku umuco no guca burundu igwingira mu bana

Nyamagabe-Gasaka: Biyemeje kugira isuku umuco no guca burundu igwingira mu bana

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe  mu Ntara y’Amajyepfo, buratangaza ko ku bufatanye n’abaturage, inzego z’umutekano, biyemeje kugira isuku umuco no guca burundu  igwingira mu bana, kuko babonye ko bishoboka.

Ibi barabivuga nyuma y’ukwezi bamaze mu bikorwa bitandukanye by'ibanze ku isuku hirya no hino mu murenge, ndetse no kurwanya imirire mibi mu bana, aho buri rugo rufite igiti cy’imbuto, no mu mashuri agize uyu murenge agiye afite ibiti by’imbuto ziribwa.
  Muri buri mudugudu bashaka ko haba abahinzi babiri b’intagarugero b’imirima y’imboga,hagamijwe guteza imbere isuku n’imirire iboneye mu bana.

Iyi gahunda yakozwe binyuze mu marushanwa y’umupira w’amaguru football,imbyino n’imivugo bigaruka ku isuku,umutekano no kurwanya imirire mibi, yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu murenge wa Gasaka.

Bamwe mu batuye muri uyu murenge bavuga ko hari ababyeyi bafite abana bagwingiye byose bituruka ku myumvire, kuko kurwanya igwingira bidasaba kuba ufite ibyo kurya byinshi ahubwo icy'ingenzi ari ukumenya uburyo bitegurwa no kugira isuku.

Aba baturage bagaragaza ko igwingira ryo mu bitekerezo riza ku isonga mu bituma abana bagira igwingira kuko hari nabo baha amafaranga yo kuvana abana mu mirire mibi bakayanywera cyangwa abo baha ifu yashisha kibondo bakayigurisha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka Furaha Guillaume avuga ko  ibyo bakoze mu kwezi kumwe bishimishije, harimo ibyo gutunganya amasanteri y'ubucuruzi (centres)hashyirwaho amakaro ku mazu y’ubucuruzi, mu ngo bubaka ubwiherero bwiza.

Ku bijyanye no kurwanya igwingira, avuga ko buri rugo ubu rwateye igiti cy’imbuto ndetse ku bitaro ibigo nderabuzima amashuri, insengero hose bagiye batera ibiti by’imbuto. 

Uyu muyobozi avuga ko umurenge wa Gasaka nk'umwe mu mujyi ufatwa nk’irembo ry’akarere ka Nyamagabe ugomba kuba intangarugero muri byose bita cyane ku muturage kugirango agire umutekano, isuku, no guca igwingira mu bana.

Ati “Twararebye dusanga ingo hafi ya zose zo muri Gasaka zifite uturima tw’igikoni, n’aho tutari turi twarubatswe duterwamo imboga zitandukanye, zifasha mu kurwanya imirire mibi., buri rugo rufite igiti cy’imbuto,Twakanguriye abaturage kugira isuku ahantu hose, cyane cyane mu bwiherero, kandi barabyumva. "
 Akomeza agira ati"Ibyo twakoze mu kwezi kumwe, byatweretse ko kubigira umuco bishoboka, bityo tugahora ku isonga mu isuku no kugira abana bazira igwingira”.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamagabe ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Thadée avuga ko bagiye gukora ku myumvire y’abaturage kuko nta muntu waremwe kugirango azagwingire, ariyo mpamvu bagiye kwigisha ababyeyi kwita ku mwana kuva akivuka hakiyongeraho umutekano w’umuryango. 
Ati “kukwingira ntabwo ari ibintu bihererekanwa mu maraso ahubwo biterwa n’uburyo umwana yitaweho kuva avuka kugeza ku minsi igihugu”.

Ukwezi k’ubukangurambaga kw’isuku, umutekano no kurwanya igwingira bwahereye mu murenge wa Gasaka bukazakomereza no muyindi mirenge igize aka karere,hakaba kandi haranakinwe imikino itandukanye aho amakipe yahize ayandi yahawe ibihembo. 

Kuva mu 2015 u Rwanda rwiyemeje kurandura igwingira no guca ikibazo cy’imirire mibi cyakunze kugaragara mu bana bato hirya no hino mu gihugu.

Venuste Habineza/heza.rw