Muhanga: Barifuza bisi kuri Nyabarongo nk'ikimenyetso cya Jenoside

Muhanga: Barifuza bisi kuri Nyabarongo nk'ikimenyetso cya Jenoside

Mu gusoza icyumweru cy'icyunamo mu karere ka Muhanga,  hagaragajwe icyifuzo cy'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ,  bifuza ko kuri uyu mugezi wa Nyabarongo hashyirwa bisi (bus) nini zahoze ari iza ONATRACOM nk'ikimenyetso cya Jenoside kigaragaza amateka y'ubwicanyi bwahakorewe.

Nshimiyimana Gilbert visi perezida w'inama njyanama y'akarere ka Muhanga, wanagaragaje iki cyifuzo cy'abarokotse Jenoside ubwo yatangaga ikiganiro, avuga ko iki gitekerezo yakigejejweho n'abarokotse Jenoside , bamusaba ko cyagezwa ku nzego zibishinzwe.

Nshimiyimana avuga ko nawe ubwe azi neza ibyo izi modoka zakoze kuri Nyabarongo, kuko zakoreshejwe mu gutwara Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi no kuri za bariyeri hirya no hino, mu mihanda yerekezaga muri aka gace, bakaza kujugunywa muri Nyabarongo. 

Ati"izo bisi za ONATRACOM zarashaje hari aho ziparitse , ariko abarokotse Jenoside b'aha ngaha bazifiteho amakuru, bisi iramutse ije aha ngaha bakayibona rwose barushaho kongera kwibuka bya bihe bari barimo mu 1994  ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimo iba".

Akomeza agira Ati" Nk'uko n'ubundi tubitse ibindi bimenyetso mu nzibutso iyo bisi nayo ije byaba ari byiza, byanafasha mu kwigisha urubyiruko rukamenya ibyabereye hano.Icyifuzo cyagejejwe ku bayobozi b'akarere ndetse hari n'intumwa za rubanda zishinzwe kuvugira abaturage, turizera ko nabo igitekerezo bazakijyana bakakigeza kuri Minibumwe ubwo nayo ikazatekereza icyakorwa".
'
Ingabire Benoit perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, avuga ko kwibukira kuri Nyabarongo ari uburyo bwo kwibuka no guha agaciro Abatutsi bishwe bajugunywe mu mazi.

Kuba Abarokotse Jenoside bifuza ko hazanwa bisi imwe nk'Ikimenyetso kuri Nyabarongo,  yemeza ko  iramutse ihazanywe  cyaba ari ikimenyetso cyiza cy'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Nyabarongo.

Ati" Bisi ni igikoresho cyakoreshejwe mu kuvana  Abatutsi bari mu mujyi wa Muhanga Kabgayi cyane cyane , iki nacyo cyaba ari ikimenyetso cyunganira mu kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside. Kuko usanga dufite imihoro na za ntampongano ariko kandi no kwerekana ko izi modoka tugendamo  zakoreshejwe mu kwica  Abatutsi cyaba ari ikimenyetso cyiza".

Hon.Depite Karinijabo Barthélemy avuga ko icyifuzo cy'abarokotse Jenoside bo mu karere ka Muhanga gifite ishingiro, kandi abizeza ko azakigeza mu zindi nzego zikakiganiraho.

Ati"Icyifuzo nk'iki turacyakira tukakiganiraho nk'inzego bireba. Hari ukukiganiraho nkatwe mu nteko ishinga amategeko kuko dufite ihuriro rirwanya ihakana n'ipfobya rya Jenoside .  Ariko na none hari ukukiganiraho n'inzego zishinzwe kubungabunga ibimenyetso nka Minubumwe,  ubwo rero umwanzuro uzavamo nk'abaturage bazawumenyeshwa cyane cyane nk'aba b'i Muhanga bakigaragaje".

Mu buhamya bw'abarokokeye i Kabgayi bagaragaza ko interahamwe zazaga zigatoranya abajya kwicwa zikabapakira izi bisi, zikabajyana ku bicira kuri Nyabarongo.

Muri uyu muhango hakaba hashyizwe indabo mu mugezi wa Nyabarongo mu rwego rwo kubunamira no kubaha agaciro.

Izi bisi (bus) nini za ONATRACOM ni zo zifashishwaga   zivana Abatutsi I Kabgayi .Abarokotse Jenoside bifuza ko hazanwa imwe igashyirwa kuri uyu mugezi nk'ikimenyetso cya Jenoside.

Hon.Depite Karinijabo Barthelemy yijeje Abarokotse Jenoside bo mu karere ka Muhanga , ko icyifuzo cyabo azakigeza mu nzego zibishinzwe.

Abayobozi n'abaturage bo mu murenge wa Rugendabari ubwo bibukaga Abatutsi bazize Jenoside bajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo 

inzego z'umutekano zunamiye Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo

Marie Jeanne UWAMBAYINEMA