Paris: Abatangabuhamya bagaragaje uruhare rw'inzego z'umutekano mu iyicwa ry'Abatutsi bari i Murambi.

Paris: Abatangabuhamya bagaragaje  uruhare rw'inzego z'umutekano mu iyicwa ry'Abatutsi bari i Murambi.

Capitaine Sebuhura, abajandarume na Burugumesitiri Semakwavu wayoboraga komini Nyamagabe, ni amazina yakomeje kugarukwaho cyane nabatangabuhamya mu rubanza rwa Bucyibaruta Laurent bagaragaza uruhare rwabo mu iyicwa ryabatutsi bo muri Gikongoro cyane cyane abiciwe i Murambi.

Ku itariki ya 24 Gicurasi, umutangabuhamya wimyaka 63 watanze ubuhamya muri uru banza, yavuze ko abajandarume bagize uruhare mu iyicwa ry'abatutsi bo muri Komini Mudasomwa. Ati "ubwo jenoside yatangiraga nahungiye ku Kigeme, ngeze yo nabonye abajandarume bari ku muhanda werekeza ku bitaro, bavuga ngo kuki mudatangira kwica. Bukeye nibwo batangiye gutwika muri Mudasomwa, abahutu bari bavuye mu Gasarenda na Kitabi batwika amazu ari nako bica.Mu bishwe harimo mushiki wanjye."

Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko bahungiye kuri Kiliziya ya Gikongoro aho yasanze abantu benshi bari bavuye muri Mudasomwa maze bukeye bajyanwa i Murambi babitegetswe na Capitaine Sebuhura, Semakwavu n'undi ngo witwaga CDR wari Serija (Sergeant) ndetse na Superefe. Ati" Kuri uwo mugoroba baradushoreye batujyana i Murambi batubwira ko ariho bazaturindira, tuhageze amazi barayafunga bamwe bashatse guhunga ngo bahave ariko haza Perefe Bucyibaruta , na Sebuhura na wa muserija (sergeant) navugaga, batwizeza ko ikibazo cyamazi bari bugikemure ndetse n'icy'ibiryo”.

Uyu mutangabuhamya yabajijwe na Perezida w'urukiko niba aba bajandarume barakanguriraga abahutu kujya kwica abatutsi mu magambo cyangwa mu buryo busa nubujimije, maze asubiza ko babibabwiraga beruye.

Undi mutangabuhamya w'imyaka 72 utarahigwaga, avuga ko yiboneye impunzi ziza ari nyinshi i Murambi nyuma yuko Capitaine Sebuhura wari umuyobozi mukuru wungirije wa jandarumori Gikongoro (gendarmerie) ababwiye ko ariho bazabarindira. Icyo gihe ngo impunzi zakoze umurongo maze imbere hajya imodoka irimo abajandarume inyuma hajya indi. Inkambi y'impunzi ya Murambi nayo ngo yari irinzwe n'abajandarume, uretse ko aba bayobozi nabo bajyaga bahaza ari nako bakomeza kuhazana izindi mpunzi.

Uyu mutangabuhamya kandi yasobanuriye Urukiko ko abasore b'interahamwe bajyaga bahabwa imyitozo yo kurasa, imwe ngo ikaba yaraberaga i Nyamagabe indi ikabera mu ishyamba. Aba ngo bakaba barabifashwagamo nuwo bitaga Karangwa wayoboraga urukiko rwa kanto rwa Nyamagabe n'uwari ukuriye interahamwe i Murambi Havugimana Froduard wigeze kuba superefe wa Bugarama i Cyangugu, ariko mu gihe cya jenoside akaba atari akiri we. Ati" Col Simba nawe yari ahari, hari capt Sebuhura wari wungirije umukuru wa jandarumori ku Gikongoro ari nawe wagaragaraga cyane. Bavugaga ko uwari umukuriye yari afite umugore wumututsikazi bigatuma atagaragara".             

Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko abatutsi batangiye kwicwa muri Mudasomwa, bagahungira muri Nyamagabe, bagerageje gukumira ibitero Capiteni Sebuhura arababuza ati" nimureke abahutu bice abatutsi."

Uruhare rwabajandarume nabasirikare runemezwa nabayobozi batandukanye

Kamugire Remy, visi perezida wa Ibuka mu karere ka Nyamagabe avuga ko abarokotse biteguye gutanga ubuhamya bwibyo Bucyibaruta yakoze afatanyije n'izindi nzego harimo n'iz'umutekano. Ati "Barahari batanga ubuhamya bazi imyitwarire ye, izo nama zakozwe nuruhare yagiye abigiramo agakorana n'inzego za gisirikare,iza jandarumori n'interahamwe zakoraga hano”.

Mugabarigira Stanley, umuyobozi w'urwibutso rwa jenoside rwa Murambi, avuga ko muri Gikongoro abari ku isonga ry'itegurwa n'iyoborwa rya jenoside harimo Bucyibaruta Laurent nka Perefe, Semakwavu Felesiyani wayoboraga komini ya Nyamagabe, Col Simba Aloys wari uri mu kiruhuko cy'izabukuru ariko akaba ari we wari ushinzwe icyo bise ibikorwa byo kwirwanaho (auto-défense civile) muri Gikongoro, ngo akaba yaragize uruhare rutari rutoya mu irimbura ry'abatutsi i Murambi.

Si aba gusa kuko ngo babaga bari kumwe na Capt Faustin Sebuhura wari umuyobozi mukuru wungirije wa jandarumori Gikongoro. Ati"Abatutsi bamaze guhungira kuri diyosezi ya Gikongoro bitegetswe na Bucyibaruta kuko ari we wari umuyobozi wa byose ,abatutsi barabazanye barabashorera baza hano i Murambi banabaha abajandarume mu rwego rwo kujijisha nk'aho baje kubarinda, ariko bitewe n'imiterere y'agasozi ka Murambi agasozi gakikijwe n'indi misozi kandi igasumba bo bari babonye ko ari ahantu hababereye heza cyangwa se position stratégique mu ndimi z'amahanga, ko nibaza kubarimbura nta n'umwe uzabacika nibyo rero bakoze."

Mugabarigira avuga ko ku itariki ya 20 nimugoroba Mata 1994 abajandarume babaga i Murambi begeranyije bamwe mu bagabo b'abatutsi bababwira ko bafite amakuru y'uko iryo joro bari buterwe, basa n'ababaha inama ngo nibumva amagerenade (grenades) n'amasasu bakomeze biryamire ngo baraba baje guhangana n'ibitero bije kubica. Ariko ngo sicyo byari bivuze ngo ahubwo kwari ukugira ngo nibaza kubica be kubarwanya, ni nako ngo byagenze kuko byagejeje nijoro abicanyi bakagota umusozi wa Murambi bakinjira bagatangira kurasa ngo abagabo n'abasore b'abatutsi bari bagikanyakanya bagerageje kwirwanaho bakoresheje ibice by'amatafari byari bihari .

Aba bicanyi nyuma yo kuva i Murambi ngo bwarakeye bajya no kuri paruwasi ya Cyanika aho bavuye kwica abatutsi bagashimirwa na Bucyibaruta ngo ku kazi bari bakoze.

Bucyibaruta Laurent wari perefe wa Gikongoro ubu arimo kuburanishirizwa I Paris mu rukiko rwa rubanda.

UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/ heza.rw