Huye: Umukobwa uzi gukora inkweto ababazwa no kubura abandi baza kumwigiraho

Huye: Umukobwa  uzi gukora inkweto  ababazwa  no kubura  abandi baza kumwigiraho

Mukeshimana Louise  ni umukobwa w’imyaka 23 , wo mu murenge  wa Simbi mu karere ka Huye,  umwe  mu banyamuryango ba koperative Twisungane Simbi  y’abafite ubumuga  ikorera muri uyu murenge, avuga ko yize gukora  inkweto  ariko ababazwa n’uko nta bandi  bakobwa  bajya bamugana ngo abigishe.

Uyu mukobwa  wagiye muri iyi koperative  kubera umubyeyi  we ufite ubumuga, avuga ko yagiye kwiga uyu mwuga wo gukora inkweto  abikunze  kandi yumva ko izamugirira umumaro n’abandi bakobwa bagenzi be. Ibi  yatumye afata urugendo ava mu murenge wa Simbi yerekeza mu murenge wa Tumba  aho babyigishaga.

Nyuma yo kubimenya yagarutse  iwabo  yumva ko agiye gukoresha ubumenyi  ahavanye  yigisha urundi rubyiruko ariko cyane cyane abakobwa.

Kuri ubu ngo mu banyeshuri  baza muri iyi koperative yabo nta bakobwa bazamo. Ati’’ Mbabazwa no kubona nta bakobwa bajya baza ngo mbigishe , n’abaza ni abahungu gusa rero  nifuza ko nk’imiryango  ijya ifasha urubyiruko yajya ibatwoherereza tukabona abanyeshuri twigisha  ariko cyane cyane nifuza ko abakobwa babizamo baba benshi’’.

Bakundukize  Redempta umuhuzabikorwa  w’inama y’Igihugu y’abagore mu karere ka Huye, avuga ko bishimira ko uyu Mukeshimana  Marie Louise yashoboye gutinyuka  akiga umwuga ubusanzwe  wigwa cyane n’abahungu, kandi ko ari ikintu bakomeza gushishikariza abakobwa kubijyamo.

Kuba yifuza abo kwigisha  avuga ko bazakomeza kubikorera ubuvugizi. Ati’’ Ni byiza kubona umukobwa nk’uriya  aza kumurika ibyo akora buriya  abandi bakobwa barabibonye nizera ko bazamwigiraho.Tugira abandi benshi baba badusaba abo kwigisha twabona umuterankunga tukababaha ariko abenshi usanga bakunze kwigira mu budozi bw’imyenda ubu rero nawe tuzamukorera ubuvugizi abone abo yigisha kuko buriya bumenyi burakenewe’’.

Koperative Twisungane Simbi uyu mwana w’umukobwa abarizwaamo, ikora ibintu bitandukanye harimo kuboha ibikapu, ubuvumvu  ndetse no gukora inkweto ari nabyo uyu mukobwa akora.

Mukeshimana Marie louise ababazwa no kubura  abandi bakobwa baza ngo abigishe gukora inkweto.

Izi nnkweto ni izo uyu mukobwa  yakoze.

Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw