Ruhango: Barasaba ko habungwabungwa ibimenyetso by'amateka ya Jenoside

Ruhango: Barasaba  ko habungwabungwa  ibimenyetso  by'amateka  ya Jenoside

Mu gikorwa  cyo kwibuka ku ncuro ya 28 Abatutsi  bishwe  muri Jenoside yakorewe  Abatutsi  mu 1994  cyabereye  mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, kuri uyu wa 8 Gicurasi 2022, bamwe mu barokotse Jenoside basabye  ko habungwabungwa  ibimenyetso  bya Jenoside, harimo imyambaro  abishwe  bari bambaye, n'ibikoresho byakoreshejwe mu kubica  kuko  ari ibimenyetso bigaragaza  ubukana  bwa Jenoside  n'uko yateguwe.

Nkurayija  Jean  Claude umwe  mu barokotse  Jenoside wari  uhagarariye  imiryango yashyinguye  ababo  mu Rwibutso  rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  ruherereye mu murenge wa Ruhango, avuga  ko  nk'abarokotse Jenoside bashyinguye  ababo bafite agahinda,  ariko  ko nta kundi byagenda bagomba kubyakira  kandi bakabyakirana umutima unabikunda.

Nkurayija  avuga  ko akarere ka Ruhango kakoze ibintu  byinshi ku barokotse,  gakora byinshi mu kubaka  inzibutso kanakora  byinshi  mu kubangabunga inzibutso, ariko  muri izi nzibutso hari ibikibura  kugira  ngo inzibutso  zimere neza, zibe  inzibutso za ngombwa.

Ati'' Nibyo abacu barashyinguwe  kandi  bashyinguye neza,  ariko turacyabura bya bice  by'amateka  yandi , ugeze muri uru rwibutso rwacu imyambaro abantu bari bambaye , ibikoresho bicishijwe  nta hantu handi wabisanga, usanga uyu  munsi  biracyarunze ahantu hamwe turacyasaba ubuyobozi ko byatunganywa  bigashyirwa ahantu, ku buryo amateka  dukeneye kumenya  twajya  tuyabona  mu bice  byose. Kandi ndatekereza ko hamwe  na  minisiteri ibishinzwe nyakubahwa meya atari ikintu  kigoye  ku buryo kitatunganywa  bikarangira''.

Nkurayija  Jean Claude wari uhagarariye imiryango yashyinguye ababo mu cyubahiro, avuga ko bifuza ko habungwabungwabungwa amateka.

Nkurayija  akomeza agira ati''Biratangaza  iyo ugiye ahantu ugasanga imyenda iracyarunze ahantu hamwe, nibyo ubushobozi birashoboka ko  butaraboneka . ariko mu mbaraga  dufite  muzatwifashishe na twe nk'abarokotse nibiba  na ngombwa dushyireho akacu ariko tubone  hari ibigiye ku murongo kandi  muri byinshi mukora  icyo ntabwo  cyabananiye mwadufashije byinshi .''

Nkuranga  Egide  Perezida wa Ibuka avuga  ko hari itegeko rireba uturere  kubungabunga  inzibutso, ariko hari inzibutso zimwe na zimwe  atari muri aka karere ka Ruhango gusa  zitabungwabungwa neza, bakaba bifuza  ko byazakosorwa.

Ati''Hari uwagarutse ku bibura  mu rwibutso rw'aha ngaha,  ariko no kubungabunga  ibimenyetso nabyo byagombye kwitabwaho ,nk'imyenda  abacu bari bambaye  igihe babicaga  ikabungwabungwa neza,  kuko n'ikimenyetso kerekana ubukaba bwa jenoside, jenoside uko yateguwe''. 

Senateri Mukamurangwa  Clotilde wari umushyitsi mukuru  muri iki gikorwa  cyo kwibuka . avuga ku  kijyanye  no kubungabunga  amateka,gufata neza ibimenyetso  ndetse   no kubungabunga  inzibutso , yavuze  ko umwaka ushize  hari igikorwa  cyakozwe na komisiyo y'ububanyi n'amahanga  ubutwererane n'umutekano muri sena, cyahuje abayobozi b'uturere  batandukanye, abahagarariye  Ibuka n'abari bahagarariye komisiyo y'igihugu  yo kurwanya Jenoside CNLG ikiriho, n'abandi bantu bose bari bafite uruhare  mu kijyanye n'igikorwa  cyo kubungabunga  no gufata  neza inzibutso, aha  ngo hakaba  haravuyemo imyanzuro itandukanye bigendana  n'ubushobozi  n'ingengo y'imari.

Senateri Mukamurangwa Clotilde wari umushyitsi mukuru

Senateri  Mukamurangwa  akaba  yasabye  ko  byashyirwamo  imbaraga  n'iyo byakorwa  mu byiciro. Ati''Twagize  amahirwe  ko twese turi kumwe n'abahagarariye  abaturage mu nteko ishinga amategeko benshi hano, iyo ingengo y'imari ijya gutorwa  niho ibanza kunyura twese dufatanyije n'ingeri zose zitandukanye, na minisiteri bizashyirwemo imbaraga, kugira ngo mu by'ukuri amateka , kubungabunga inzibutso gufata neza  ndetse n'ibimenyetso bizagerweho, nkumva icyo ngicyo twese twafatanya n'iyo byakorwa  mu byiciro.''

Ku ruhande  rw'ubuyobozi  bw'akarere  ka Ruhango Habarurema  Valens umuyobozi wako, avuga  ko  bazakomeza  kwita ku bimenyetso by'amateka  ya Jenoside  harimo imibiri  n'urwibutso  iruhukiyemo , no kubaka  ibindi bimenyetso byiza, nko mu Byimana no gutegura ibikorwa  byo kuhibukira buri igihe cyose  tugeze igihe cyo kwibuka.

Muri iki gikorwa  cyo kwibuka  mu karere ka Ruhango, hibutswe  by'umwihariko Abatutsi  bishwe mu cyahoze ari komini Tambwe na Mukingi. Hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 2028 harimo 2018 yimuwe mu mva iri mu murenge wa Byimana, 6 yimuwe mu murenge wa Bweramana , 2 yimuwe muri Kinihira na 2 yakuwe i Tambwe mu murenge wa Ruhango.

Abarokotse Jenoside bo muri aka karere,  bakaba banifuza  ko itariki ya 22 z'ukwezi kwa gatanu  yagirwa  umunsi  wo kwibuka by'umwihariko , kuko aribwo ubwicanyi bwakajije  umurego mu karere ka Ruhango.

Imibiri 2028 yashyinguwe  mu Rwibutso  rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye mu murenge wa Ruhango

Senateri Mukamurangwa  Clotilde, Umuyobozi w'akarere ka Ruhango Habarurema Valens na Perezida w'inama njyanama y'Akarere ka Ruhango Gasasira Rutagengwa Jerome

Jeanne@heza.rw