U Rwanda rwahawe inkunga ya miliyari 25Frw zo kubaka ubushobozi bw’urwego rw’ubutabera

U Rwanda rwahawe inkunga ya miliyari 25Frw zo kubaka ubushobozi bw’urwego rw’ubutabera

Guverinoma y’u Rwanda igiye gukoresha miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda mu guteza imbere urwego rw’ubutabera no kubaka ubushobozi bwarwo n’ubumwe n’ubwiyunge by’umwihariko mu bantu bari kugororerwa mu Magororero atandukanye.

Ni inkunga itazishyurwa u Rwanda rwahawe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, binyuze mu masezerano yasinywe kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023.

Umuhango wo gusinya witabiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra n’abandi.

Iyi nkunga ni igice cy’umushinga mugari wa EU mu 2021-2024, wo gufasha u Rwanda muri gahunda zitandukanye ahazakoreshwa miliyoni 260 z’amayero.

Miliyoni 19,5 z’amayero zasinyiwe uyu munsi zizagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge, amategeko n’izindi nzego.

Ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubutabera binyuze mu nzego zirimo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Polisi y’Igihugu, Ubushinjacyaha na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, mu gihe cy’imyaka itatu.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yashimye umusanzu w’u Burayi mu gushyigikira iterambere ry’ubutabera mu Rwanda.

Ati “Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ufasha u Rwanda mu nzego z’ingenzi zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, imiyoborere myiza, ubuzima ndetse n’urwego rw’abikorera.”

Yakomeje agira ati “Gusinya aya masezerano y’inkunga, bigaragaza nanone umubano mwiza ukomeje kuranga impande zombi ndetse n’ubwizerane hagati y’u Rwanda na EU.”

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, EU yakoranye bya hafi mu gushyigikira no guteza imbere urwego rw’ubutabera kandi ari ibintu bizakomeza mu gihe u Rwanda rukomeje kugana mu cyerekezo 2050.

Ati “EU izakomeza gushyigikira urugendo rw’u Rwanda mu kubaka sosiyete idaheza, kubaka ubutabera ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge.”

Ambasaderi Uyarra yavuze ko umubano n’ubufatanye bwiza buri hagati ya EU n’u Rwanda uzakomeza kubakirwa mu nzego zitandukanye zirimo ubutabera, uburezi, ubuvuzi n’izindi.

Uko amafaranga azakoreshwa

Muri izi miliyoni 19,5 z’amayero harimo izigera kuri miliyoni 12,2 zizakoreshwa mu bijyanye no kubaka ubushobozi mu bumenyi n’ubunyamwuga mu nzego zirimo RIB, Polisi, Ubushinjacyaha na NCHR.

Mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, hazakoreshwa miliyoni €4,9, zizakoreshwa mu bikorwa byo kubaka ubumwe n’ubwiyunge, kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe abantu bafunze.

Ni mu gihe izindi miliyoni €2 zizakoreshwa mu gushyigikira ijwi rya Sosiyete Sivile, kubazwa inshingano ndetse no guteza imbere uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko urwego rw’ubutabera ari rwo rw’ingenzi mu kubaka sosiyete idaheza kandi igendera ku mategeko.

Ati “Nk’uko twese tubizi, urwego rw’ubutabera ruragutse kandi EU yemeye kuba umufatanyabikorwa wa Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kubaka urwego rw’ubutabera kuko ari rwo rufunguzo rwo kubaka sosiyete itekanye kandi idaheza ikiremwa muntu.”

Minisitiri Dr Ugirashebuja yavuze ko iyi ari paji nshya ifunguwe hagati ya EU n’u Rwanda kandi ari intambwe mu gukomeza kubaka ubushobozi bw’urwego rw’ubutabera.

IVOMO:Inkuru ya igihe.com