Ubushakashatsi bwerekana ko kurya igi rimwe ku munsi ku mwana muto bishobora kumufasha gukura mu gihagararo

Ubushakashatsi bwerekana ko kurya igi rimwe ku munsi ku mwana muto bishobora kumufasha gukura mu gihagararo

Ubushakashatsi buheruka gukorwa, bwerekana ko igi rimwe ku munsi rishobora gufasha umwana gukura neza mu gihagararo no gufasha abana bafite ibibazo by’imirire gukura neza. Igi ryaba ritogosheje cg ritetse umureti, yose agira akamaro ko gufasha umwana gukura.

Igi rimwe ku munsi ku mwana uri hagati y’amezi 6 n’9 mu gihe kingana n’amezi 6 bishobora gufasha umwana gukura neza mu gihagararo no kumurinda kugwingira nkuko ubushakashatsi bubyerekana.

Kudakura neza k’umwana cg kugwingira (stunting) bishobora kuba mu myaka 2 ya mbere y’ubuzima bwe; birangwa n’uko umwana aba ari muto cyane ugereranyije n’imyaka ye, akenshi iyo bibaye ntibishobora guhindurwa.

Mu bintu bitandukanye bishobora gutuma umwana adakura neza, ku mwanya wa mbere haza imirere mibi cg kutarya na rimwe, hakurikira indwara z’abana ndetse na infections zitandukanye, zishobora kubangamira imikurire ye.

Nkuko byerekanwa na OMS/WHO, umwana 1 mu bana 4 mu bari munsi y’imyaka 5 bafite ikibazo cyo kugwingira; kuba bato ugereranyije n’imyaka yabo. Bikunze kwibasira cyane cyane abana bo muri afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara na aziya.

Amagi ni ifunguro ry’ingenzi, igihe umwana atangiye guhabwa ifashabere, gusa ntibigomba kuba mbere y’amezi 4. Amagi agomba gutekwa neza agashya neza mu rwego rwo kwirinda infections ashobora gutera” ibi ni ibitangazwa na Prof Mary Fewtrell, umuhanga mu byerekeye imirire y’abana, mu kigo Royal College of Pediatrics and Child health.

Kugaburira amagi abana bagitangira gufata ifashabere bibafasha gukura neza mu gihagararo

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kubungabunga ubuzima (WHO) ukomeza ugira inama ababyeyi konsa abana byonyine byibuze amezi 6 ya mbere, mu rwego rwo kubafasha gukura neza yaba mu gihagararo n’ibiro ndetse no kugira ubuzima bwiza. Nyuma y’amezi 6, ukaba watangira kumuha infashabere ariko unamwonsa byibuze kugera ku myaka 2 no hejuru.

Nubwo amagi arimo intungamubiri zifasha umubiri gukura no gukora neza, ni ingenzi ko abana bato bahabwa n’ubundi bwoko bw’intungamubiri butandukanye. Imyunyungugu naza vitamin zitandukanye byose biba bikenewe, kugira ngo bifashe umwana gukura neza.

Ukibanda kubyongera proteyine mu mubiri, kuko bifasha mu kubaka umubiri no gutuma umwana akura mu gihagararo. Ahandi proteyine ziboneka uretse amagi, hari ibishyimbo, amafi, inyama ndetse n’ibikomoka ku mata.

ivomo:umutihealth.com