Gisagara : Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa ku kigo nderabuzima cya Kansi

Gisagara : Abaturage  barinubira  serivisi  mbi bahabwa ku kigo nderabuzima  cya Kansi

Bamwe  mu batuye  mu murenge wa Kansi mu karere  ka Gisagara, baribira  uburyo bakirwamo  igihe  bagiye  kwivuriza  ku kigo nderabuzima  cya Kansi, kuko  ngo  usanga  bazindutse  ariko bakwirwa  bicayeyo  babuze  ubakira bitewe nuko hari abaganga  baba  barimo kwigendagendera  abandi  bakigira  kuri telefoni..

Umwe  mu bagore  batuye  mu kagari k’akaboti  avuga ko  we ubwe  yahawe  serivisi ubwo yari  agiye  kuvuza umwana  sa moya z’ijoro  ariko akaza kwakirwa  I sa  tanu habe no kubona uwamugabanyiriza  umuriro  umwana  yari  afite.

Ati’’ Njyewe  byambayeho  najyanye  umwana  kumuvuza  afite umuriro mwinshi ariko banyakiriye  sa tanu . biratangaje  kuba  umuntu yaje ashinzwe  kukwakira ariko ukabona  yibereye  kuri telefoni, utanga  imiti aba ari umuntu umwe  ukahirirwaaaaa njye  byarambabaje  nari ngiye  no guhamagara  gitifu ariko iyo umwana  wanjye  agira ikibazo  ntibari kunkira. ‘’

 Akomeza agira ati’’ ujya ku murenge  bakakwakira neza, ku kagari  ni uko  ariko wagera  kwa  muganga  ukumirwa, umurwayi  ashobora  kugerayo  sa moya za mu gitonmdo  agataha  bwije  kubera  serivisi  mbi batanga, birakabije  twasabaga  ubuyobozi  ko bwadukurikiranira  icyo kibazo’’.

Bamporiki  Jean Damascène nawe  utuye  muri  uyu murenge , avuga  ko iki kigo nderabuzima  cya  Kansi  nta serivisi nziza bagira kuko batita  kubabagana , abagiye kwivuza  ngo batinda  kwakirwa  bitewe  nuko baba  bibereye  mu bindi. Akazi  ngo usanga  bagatangira  sa tanu z’amanywa  aho kuba  sa moya  nk’ahandi  kandi abarwayi   baba  bazindutse  baje kwivuza.

Ati’’ubwanjye nagiyeyo mpagera sa moya mfata numero  ya 10 ariko ikibabaje bajya kukwakira  warambiwe ,  birirwa bagendagenda bazenguruka  ibyo baba barimo byaratuyobeye. Abantu  batangiye  kuhacika  n’abahaturiye  bigira kwivuza  i Gikore  muri Sabusaro, kubera  uburyo  bakira  abantu ariko i Kansi rwose nta serivise ihaba ntayo ’’.

 Kimonyo  Innocent umunyamabanga nshingwabikorwa  w’umurenge wa Kansi, avuga  ko  iki kibazo  cya  serivisi  mbi  kivugwa kuri iki kigo  nderabuzima  cya  Kansi  agiye  kugikurikirana  kandi  ko bizakemuka.

Ati’’ Byashoboka  ko byatewe  n’ubuke  bw’abakozi  kuko mu minsi  ishize  hari  abaforomo babiri  bagiye  , ariko n’abahari bakwiye gukora  neza rero  ndareba  umuyobozi  wacyo  turebe  ko  niba  ari ubuke  bw’abaganga  buhari  dusabe  inzego zibishinzwe  haboneke  abandi, numvise  ko hari  n’abajya  kuri telefoni barimo kwakira  abantu nta bwo bikwiye  nanjye  sinajya  kuri  telefoni  kandi ndimo  nakira umuturage ntabwo  bikwiye’’.

Kimonyo Innocent umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge  wa Kansi

Mu gushaka kumenya  icyo ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Kansi buvuga  kuri ibi bivugwa n’abaturage  , ku murongo wa telephone Sr Mukangenzi Philomene  ntiyigeze  yitaba  ndetse  n’ubutumwa  bugufi yohererejwe  ntiyabusubije.

Ikibazo  cyo kubura abaganga  n’abaforomo mu bigo  by’ubuvuzi kimaze iminsi cyumvikana  hirya  no hino mu Gihugu ni ikibazo  komisiyo y’imibereho myiza  n’uburenganzira  bwa  muntu  muri sena  yabonye, mu ngendo imaze iminsi  ikorera  hirya no hino mu Gihugu.

Senateri Umuhire Adrien umuyobozi w’iyi  komisiyo avuga ko bagiye  kugikorera  ubuvugizi. Agira ati’’Ni ikibazo niba  bakira abarwayi benshi kandi  bakaba bafite abakozi ari bake, bigira  n’ingaruka  ku mitangire ya serivise tuzakomeza tubikoreho ubuvugizi  tubiganiraho  na minisiteri y’ubuzima ,kugira ngo ibahe abaganga ndetse n’abaforomo bashobora kwakira abarwayi kandi b bakabavura   ku gihe bahawe serivisi nziza’’.

Usibye kuba  aba  baturage  banenga  gutinda  kwakirwa  n’abaforomo, banavuga  ko hari ubwo umurwayi yandikirwa  umuti afite  ubwisungane  mu kwivuza (mituelle  de santé) ariko basanga  umuti ugura amafaranga menshi  bagasabwa  kuwiyishyurira  ijana ku ijana , ibi bikaba  biba ku kigo nderabuzima  no kuri za poste de santé.

Abatuye mu murenge wa Kansi barinubira  serivise mbi zitangwa  n'abaforomo ku kigo nderabuzima cya Kansi

UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw.