Ruhango: Abakobwa babyariye iwabo bagorwa no kubura abo basigira abana igihe barimo kwiga.

Ruhango:  Abakobwa  babyariye  iwabo  bagorwa  no kubura abo basigira  abana igihe barimo kwiga.

Bamwe  mu bakobwa  babyariye  iwabo bo mu murenge wa Byimana  mu karere ka  Ruhango bafashwa kwiga  imyuga  n'umuryango  w'incuti nyashuti (Friend indeed) bavuga  ko  bagorwa  no  kubona  aho  basiga  abana babo , bigasaba ko umwe  asiba  amasomo  umunsi  wose  akita  ku bana bakagenda  basimburana.

Uwihoreye  Marie  Chantal umwe  mu bakobwa  batewe inda  bakiri  bato, avuga  ko akimara guterwa  inda yagize ikibazo cyo  kwigunga  ariko uyu muryango  wabafashije kongera kwiyumvamo ikizere cy'ubuzima. Uyu mukobwa  nawe yiga  umwuga wo kudoda  abifashijwemo  n'uyu muryango wa Friend indeed , avuga  ko  kubona  aho  basiga  abana  bibagora  cyane  ngo bakurikire  amasomo  y'imyuga. Agira ati'' Kubona aho usiga umwana  biratugora cyane, usanga ababyeyi bacu baba bagiye guhinga  no mu mirimo yabo ya buri munsi n'abandi bana tuba tuvindimwe bakajya kwiga , ukabura uwo wasigira umwana ngo uze ukurikire amasomo neza ubwo rero kwigana umwana biratuvuna , turaza  tukajya ibihe umwe akabasigarana uyu munsi undi ejo gutyo gutyo''.

Ibi binemezwa  na Tuyisenge umunyamabanga nshingwabikorwa  wa Friend Indeed  uvuga  ko  bafite  aho abana  b'abakobwa  baryama  ndetse  bakagira  n'aho  bakinira  ngo  nubwo hatameze  neza  ariko harahari , gusa  avuga  ko ntabyo kubagaburira  ku ishuri baba bafite. Ati''Ndetse nta n'uwo  kubitaho tuba  dufite  bisaba  ko umwana umwe  asiba uyu munsi akajya  kubitaho , undi agasiba ejo akabitaho , gutyoooo, urumva  ko bisaba ko  nibura  umwana  asiba amasomo ye  mu cyumweru kugira ngo aba bana bitabweho''.

umwe  mu bakobwa  barangije umwuga wo kudoda ahabwa  impamyabushobozi n'Ambasaderi wa Isiraheri mu Rwanda Dr  Ron Adam

uyu muryango mu myaka itanu  ishize  wakiriye  abakobwa babyariye iwabo basaga 600 muri bo 500 baje bafite ibibazo  bikabije  by'agahinda gakabije, abana batanditse  mu irangamimerere, n'ibindi  bibazo  birimo  ubukene  bukabije   bahabwa  amahugurwa atandukanye , bamwe  bakaba baramaze gushaka bakubaka ingo  abandi bakaba  bari mu mirimo  itandukanye ibyara inyungu. Ni mu gihe mu mwaka ushize  wa 2020-2021  bakiriye  abakobwa 150 bose babyariye iwabo  barahuguwe  bahabwa  amahugurwa  ku buzima  bw'imyororokere, bashingirwa amatsinda  y'isangirabuzima. Muri bo 3 basubiye  mu mashuri yabo y'uburezi bw'ibanze , 30 basubukuye  amasomo y'umwuga  wo kudoda, 24 nibo  barangije  kwiga naho  20 nibo barangije imenyerezamwuga ,  6 bakaba barabonye akazi  gahoraho.

Friend  indeed  kandi  ngo ifatanyije  n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bashoboye  abana babo bashoboye kwandikwa mu irangamimerere.Kuri  ubu uyu muryango  ukomeje gahunda  yo gufasha abakobwa babyariye iwabo  ibifashijwemo n'ambasade ya Isiraheri  mu Rwanda.

Ambassaderi wa Isiraheri mu Rwanda Dr  Ron Adam ubwo  yafatanyaga  n'abanyaruhango kwizihiza  umunsi mpuzamahanga  w'abagore ,akaba yaravuze  ko bazaakomeza  gushyigikira  ibikorwa  byose  byateza imbere  umugore  harimo  kubaha  amahugurwa atandukanye  y'ubumenyi ndetse no gukoresha ikoranabuhanga.

Bamwe  mu bakobwa babyariye iwabo bafashwa n'umuryango wa Friend indeed bari kumwe n'abayobozi  b'uyu muryango

Marie  Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw