Gisagara: Telefoni ku isonga mu bituma abangavu baterwa inda zitateguwe

Gisagara: Telefoni ku isonga mu bituma abangavu baterwa inda zitateguwe

Bamwe mu bangavu bo mu karare ka Gisagara batewe inda bakabyarira iwabo ,bavuga ko ibyababayeho  byaturutse ku babashukisha telefone bikarangira bakoze imibonano mpuzabitsina bakavanamo inda zitateganijwe.

Aba bangavu bavuga ko abasore cyangwa abagabo bafite amafaranga  aribo babashukisha ibintu badafite cyangwa telephone kuko usanga bamwe badashobora kwigondera izo bo baba bifuza.

Umwe ati'' Numvaga nanjye nshaka  gutunga telefoni ariko ntafite amafaranga  yo kuyigura  umuntu  rero  aranshuka  arayingurira  aba anteye inda mbyara nkiri muto''.

Ibi  binemezwa na mugenzi we nawe uvuga ko yabyaye atarabiteganyije  ariko kubera  ibishuko  ngo  yisanze  yaguye mu mutego  aterwa inda. Ati'' Urumva  nyine yanyerekaga ko ankunda  angurira  telefoni , ni abana benshi  bijya bibaho ugasanga batewe inda  kubera ibishuko bya telefoni''.

Umuyobozi  w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Dusabe Denise avuga ko ikibazo cy’abangavu baterwa muri aka karere gihari.

Gusa akongeraho ko bazakomeza gukora ubukangurambaga no gukumira abagabo bakirangwaho guhohotera abana babangavu bitwaje kubashukisha ibintu.
Muri uyu mwaka mu karere ka Gisagara harabarurwa abangavu bagera kuri 95 batewe inda bataragira imyaka y’ubukure. 
Mu bukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bufite insanganya matsiko igira iti ''dufatanije turandure ihohoterwa rishingiye kugitsina '',abangavu bo muri aka karere basabwe gutanga amakuru kubahohotewe no kugira uruhare mu kwishakamo ibisubizo birinda ingeso mbi zabakururira mu busambanyi.

Dusabe Denise umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage avuga ko bakomeje ubukangurambaga bwo kwigisha  abana b'abakobwa kwirinda ibishuko
Venuste Habineza/heza.rw