Kamonyi: Abakozi babiri ba SACCO bafungiye kunyereza arenga Miliyoni 3frw

Kamonyi: Abakozi babiri ba SACCO bafungiye kunyereza arenga Miliyoni 3frw

Urwego  rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu karere ka Kamonyi,rufunze abakozi babiri ba koperative SACCO MBONEZISONGA yo mu Murenge wa Musambira, mu karere ka Kamonyi.

Abafunzwe ni Perezida w’iyi koperative  ndetse n’umucungamutungo wayo witwa Higiro  Daniel ,nyuma y’uko umubitsi w’iyo Sacco witwa Mujawayezu  Jeanne  afashwe amaze kunyereza arenga 3.509,920frw. bagatinda gutanga ikirego ngo akurikiranwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi,Dr NAHAYO Sylvere, yabwiye UMUSEKE ko RIB iri gukora iperereza kuri aba bakozi ba Sacco , bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo wa koperative.

Yagize ati “Nibyo koko barafunze ariko biracyari mu iperereza ariko biracyari mu bugenzacyaha.Hafunze ushinzwe umutungo na perezida wa Sacco.Bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo w’abaturage.”

Bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Gacurabwenge mu gihe bagikorwaho iperereza.