Nyagatare: Umugore yataye mu nzu abana 3 abasigira urwandiko rubitsemo amabanga

Nyagatare: Umugore yataye mu nzu abana 3 abasigira urwandiko rubitsemo amabanga

Umugore wo mu Karere ka Nyagatare  yataye abana be mu nzu abasigira urwandiko rurimo amabanga ku buzima bwabo.

Ni umugore wo mu Kagari ka  Rukomo, Umurenge wa Rukomo, mu Karere ka Nyagatare, yataye abana be mu nzu abasigira urwandiko rurimo amazina ya ba Se ababwira kujya kubashaka.

Abo bana batatu bafite imyaka 10 umukuru muri bo, umukurikiye afite imyaka 7, naho umuto afite imyaka 5.

Umubyeyi w’aba bana ari mu kigero cy’imyaka 30 yababyariye mu rugo ku bagabo batandukanye. We (uriya mugore) na Nyina (Nyirakuru wa bariya bana), baje gufata icyemezo cyo kubata bonyine.

Abaturage bo muri kariya Kagari bavuga ko Nyina w’abana yabanje kubasigira Nyirakuru, nyuma na we arimuka ata abuzukuru be mu nzu, kandi ni we wabareraga.

Mbere y’uko umugore afata icyemezo cyo gusiga abana be, ngo yanditse urwandiko (arwanyikiye ba se  b’abana), abavuga amazina arusigira abana be ngo bazajye kubashakisha.

Umwe mu baturage yabwiye RBA ati “Dusanga abana bahawe inzandiko kugira ngo bazishyire ba se, babakire. Umubyeyi wabareraga ari we nyirakuru, yari yimutse ariko yavugaga ko atazabajyana, buri mwana agomba gusanga se.”

Uyu muturage avuga ko umwana umwe yabonye se, abandi abo bitaga ba Se barabihakanye .

Ati “Izo mpapuro uko ari eshatu, umwe yabonye se abandi babiri rero, Se bamubuze.”

Undi muturage yagize ati “Turasaba ko aba bana bagira ubuvugizi, bakabona imibereho. Urabona ko bakiri bato, bakabona n’uko bajya ku ishuri.”

Uvugwa ko ari Sekuru w’umwe mu bana, avuga ko bazabanza gupimisha ibizami bya ADN byerekana ko umwana ari uwabo.

Ati “Munyemerere njye mfate amafaranga yanjye bwite, njye i Kigali gupimisha umwana, ariko ni nsanga atari we amafaranga yanjye bazayansubiza.”

Uyu avuga ko atakwemera kurera umwana utari uwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo, Ntirenganya Paulin, avuga ko bikekwa ko nyina w’abo bana yatorikeye mu Karere ka Gatsibo.

Ati “Amakuru y’ibanze aratubwira ko ashobora kuba yagiye mu Karere ka Gatsibo. Turakorana n’ubuyobozi, cyane cyane inzego z’umutekano nka RIB na Polisi, ndetse n’abandi bayobozi bagenzi bacu, ku buryo umubyeyi twamubona, tukamubaza inshingano ndetse tukaba twanamuhuza n’abo bagabo bivugwa ko bashobora kuba barabyaranye na we, hakagira umwanzuro ufatwa.”

Kugeza ubu haribazwa uko imibereho y’abo bana yamera mu gihe nyina ubabyara yakomeza kubura, na ba se babihakana.

Ivomo: umuseke.rw