Muhanga: Amazina akomeye y'abavuka i Nyabikenke batije umurindi Jenoside

Muhanga: Amazina akomeye y'abavuka i Nyabikenke batije umurindi Jenoside

Mu kwibuka ku ncuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Nyabikenke , hagaragajwe uburyo amazina akomeye y'abahavukaga yatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nshimiyimana Gilbert visi perezida w'inama njyanama y'akarere ka Muhanga, mu kiganiro yatanze, yagaragaje uburyo mu gace ka Ndiza Jenoside yari yarateguwe kuva kera ndetse ikanashyirwa mu bikorwa, biturutse ku bantu bari bakomeye bahavukaga.

Muri aka gace ngo hari umutwe w'interahamwe wa Batayo Ndiza , wari warashinzwe ukanatozwa na Nzabonimana Callixte wahavukaga , akaba yari afite impamyabumenyi zitandukanye yari yarakuye mu Bufaransa, akaza no kugororerwa akagirwa Minisitiri w'urubyiruko.
 
Ati"Batayo Ndiza yashinzwe na Nzabonimana yajyaga imanuka iririmba indirimbo ivuga ngo iye tubatsembatsembe , ntidutinya burende ,.. aza no kubishimirwa agirwa Minisitiri w'urubyiruko ".

Akomeza avuga ko ubwo Leta y'abatabazi yasaranganyaga abaminisitiri mu maperefegitura , Nzabonimana Callixte yahawe Gitarama ngo aze guhagararira ubwicanyi ,ahageze ngo yahereye i Nyabikenke ari naho yavukaga.

 Ashishikariza abaturage cyane cyane urubyiruko kwica Abatutsi , uwishe benshi akamuhemba.

Ibi ngo yabikoraga afatanyije n'abandi bakomeye, barimo abacuruzi bakomeye nk'uwitwa Ngarambe  wari ufite rukururana wafatwaga nk'uvuga rikijyana ,  Karangwa Germain ,na  Twamugize wacururizaga mu Ruhina.

Kuri aba hiyongeraho abayobozi bakomeye nka Kavaruganda Anatole  wari Burugumesitiri wa Nyabikenke, Munyabarenzi Gerald  wari umupolisi , Lawurenti wari burigadiye (Brigadier) , Kamali Isaac wari muramu wa Bagosora  watangaga gerenade, Abizeye Theoneste , Karera wari umwalimu na Musabire Léo wari umunyamakuru.

Kuri aba hiyongeraho Rukundo Emmanuel  wari padiri mukuru wa Paruwase Kanyanza, waje kwimurirwa i Kabgayi ariko kuko yari azi Abatutsi bavukaga i Nyabikenke, yagize uruhare mu kwicisha abari bahungiye i Kabgayi.

Ati" Musabire Leon  we abamurokotse i Nyabikenke  yabasanze i Kabgayi aho bari bahungiye afatanyije na Padiri Rukundo wari warahimuriwe , yoherezaga amalisiti y'batutsi interahamwe zikahabavana zibapakiye bisi zikajya kubicira ku Cyome zikabaroha muri Nyabarongo ".

Nyuma y'aho indege ya Habyarimana ihanuriwe n'abahezanguni b'abahutu, Abatutsi ba mbere bishwe i Nyabikenke bishwe n'interahamwe zatojwe na Nzabonimana , ni abo mu cyahoze ari Segiteri Mugunga na Gitovu aho yavukaga.

Nshimiyimana Gilbert, avuga ko kandi muri Nyabikenke ariho havukaga umugore wa Léon Mugesera n'uwa Theoneste Bagosora, ibi bikaba byaratije umurindi Jenoside bigatuma Abatutsi bicwa ari benshi kubera aba bakomeye bahavukaga.

Mu cyahoze ari Nyabikenke kandi ngo hahoze interahamwe zikaze zirimo uwitwa Bingwa, Tindo (Benedigito), Gasasira w'i Remera, Ngurube  na Karoli wari umuhungu wa konseye(conseillé) aba bakaba barishe abantu benshi, ndetse banashishikariza abandi kwica Abatutsi.

Kuba amazina akomeye y'abavukaga i Nyabikenke yaragize uruhare mu gutuma Jenoside igira ubukana muri aka gace, binemezwa na Kabega Jean Marie Vianney Kazungu, uvuga ko kuba abicaga abatutsi benshi barahembwaga na Minisitiri byatumye babahiga aho bihishe hose kugira ngo babice bagororerwe.

Ati" Barabafataga ntibahite babica; bakabikoreza ibyo babasahuye , barangiza bakabatondesha umurongo bakajya kubabarura kugira ngo baze guhembwa. Uwishe benshi yarahembwaga bakokesha inyama bakarya, ibi byanatumye nta muntu warokotse Jenoside hano muzabona ufite igikomere, bose barabishe babajyanaga muri Nyabarongo ngo bagiye kubaha igikoma".

Kazungu warokokeye i Kabgayi, avuga ko mu nzira bahunga aho banyuze hose haba mu cyahoze ari Komini Rutobwe na Nyamabuye, basangaga abantu bibereye mu mirimo yabo nta bwicanyi buhari nyamara i Nyabikenke ho barimo kwica.

Ati" Kuba Callixte yaraje kuba i Nyabikenke nk'ahantu avuka , akaba ari naho ahera yica byatumye nibura tubona inzira turahunga tugera i Kabgayi, iyo ahera i Nyamabuye twari gushirira muri Nyabarongo".

Yongeyeho ati" Ibyo yakoze  nka Minisitiri byanagawe n'umuntu witwa Birikunzira wari umurwayi wo mu mutwe,  yarebye uburyo arimo gushishikariza abantu kwica , maze aravuga ati" Nta bwenge bw'ubwigano ati urebye ibyo mwene Rugangura arimo gukora ku isoko, nta mwana wajyana mu ishuri".

Senateri Mukakarangwa Clotilde, asaba ababyeyi kuganiriza urubyiruko rukamenya amateka n'uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe, ikanashyirwa mu bikorwa  kugira ngo birinde ko izongera kubaho ukundi.

Ati"Ababyeyi nibabwiza abana ukuri bakababwira amateka batayagoreka, bizatuma abana bagira urukundo bakurire mu Rwanda ruzira umwiryane".

Ingabire Benoit perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, nawe yemeza ko Nyabikenke yabaye igicumbi cya Jenoside, biturutse kuri aya amazina akomeye y'abahavukaga bakazana icengezamatwara kugira ngo buri muturage yumve ko Jenoside imureba igihe izaba ishyirwa mu bikorwa.

Ati"Duhereye mu 1959 kuri Mbonyumutwa kuvuga ngo umuntu yakubitiwe urushyi mu Byimana, rukumvikanira inaha byari amakabyankuru kwari ukugira ngo babone uko bica Abatutsi. Leta yabigizemo uruhare rusesuye aho ku  itariki 29 Gicurasi 1962, Perezida Kayibanda  Grégoire yashyizeho iteka ribuza guhana uwijanditse muri buriya bwicanyi, ni nayo mpamvu bagiye babikora bumvaga ko nta mategeko abahana".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kiyumba rushyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside basaga 700,  ariko ngo ni bake ugereranyije n'abari bahatuye, kuko hari abajugunywe muri Nyabarongo n'itarabonetse ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Kubera amateka y'aka gace Meya Kayitare yavuze ko urwibutso rwa Kiyumba ruzahaguma , rukaba rutari muzo Minubumwe ifite muri gahunda yo guhuza inzibutso.

Kabega Jean Marie Vianney Kazungu , yavuze ko Nzabonimana yagize uruhare mu kwicisha Abatutsi ba Nyabikenke

Meya Kayitare Jacqueline avuga ko kubera amateka ya Nyabikenke , Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiyumba ruzahaguma rutari muri gahunda ya Minubumwe yo guhuza inzibutso. 

Senateri Mukakarangwa Clotilde assba abayeyi kwigisha amateka urubyiruko batayagoretse, rukamenya uko Jenoside yateguwe bagakura bafite urukundo birinda amacakubiri

Abayobozi batandukanye n'abatuye mu murenge wa Kiyumba, n'abahavuka baje kwibuka ku ncuro ya 29 Abatutsi zazize Jenoside baruhukiye mu Rwibutso rwa Kiyumba

Marie Jeanne UWAMBAYINEMA