Imiti igabanya ubukana ituma ababyeyi batanduza abana virusi itera SIDA

Imiti  igabanya ubukana ituma  ababyeyi  batanduza  abana  virusi itera SIDA

Bamwe  mu  bafite  virusi  itera sida  bahamya ko gufata  neza  imiti  igabanya  ubukana no kubahiriza  gahunda  n’inama z’abaganga, byabafashije  kubyara abana  badafite  virusi, bitandukanye n’ababanjirije  kuko wasangaga  babyara abana nabo bayirwaye, cyangwa  bagahita  bapfa bakibabyara.

Nyirakamana Marcelline  wo  muri aka karere afite imyaka 40, avuga  ko akimara kumenya  ko  afite  virusi  itera sida  yihebye  cyane , akumva  ko atazongera kubyara  undi mwana, kuko yumvaga  bavuga ko umuntu ubyaye  yaranduye   umwana we atabaho, cyangwa  nawe avukana  ubwandu, dore  ko yari  yaranabibonye  ku  muturanyi  we  wari  uyirwaye  akaza  gusanga  n’abana  be  babiri  barayivukanye .

Icyakora  kubahiriza  gahunda  n’inama  z’abaganga  byamufashije  kubyara  umwana  muzima  udafite  ubwandu ubu agize imyaka 10.

Ati’’ Mutwite  nakomeje kunywa  imiti nk’uko muganga  yabinsobanuriye  bakajya bampamagara bagapima  ibizamini bareba abasirikare b’umubiri  ndetse  na virusi zisigaye mu mubiri. Nkarya indyo yuzuye  nkanywa amata  n’igikoma cya sosoma  baduhaga kwa muganga kugeza mbyaye . Umwana nawe bamuhaye umuti nkajya nkomeza kumwonsa bakanyereka igihe nzamugarura bagapima amaraso ye, bakambwira ko nta virusi  afite’’.

Akomeza agira ati’’Agize amezi atandatu  nakomeje kumuha imfashabere, agize umwaka n’igice bansaba kugabanya  ibere nkongera imfashabere, ari nako mutoza kumucutsa yagize imyaka ibiri arivaho, ni nako bakomezaga bamukurikirana bamuha umuti,  bamufata n’ ibizamini. Umwana wanjye ubu ni muzima nta kibazo afite , mbikesha kubahiriza gahunda  ya muganga n’inama bangiraga, n’ubu ndacyafata imiti neza ni ikintu kinshimisha cyane kubona umwana naramubyaye mfite virusi  ariko akaba ari muzima’’.

Nishimwe  Yannick   nawe   wo muri aka karere, avuga ko yafashije  umwana   w’umukobwa  wari  warihebye  amaze kumenya ko yanduye, yari  afite virusi  zirenga ibihumbi 50, uko yagendaga afata imiti ni nako zagabanukaga , kugeza  ubwo  ashatse  umugabo  ndetse  aranabyara.

Ati’’Namufashije kubahiriza gahunda y’imiti, kwa muganga nkamuherekeza nkamukurikirana yari yarihebye cyane , yaranatangiye kurwara indwara z’ibyuririzi,  ariko za virusi  zaje kugabanuka zigera munsi ya 200, kubera  gufata neza imiti yaje kwifatira icyemezo we ubwe  ashaka umugabo, yaratwise ndetse afata  imiti  ituma umwana atandura, yarabyaye umwana we ni muzima nta kibazo  afite, ubu barimo kwiteza imbere.’’ 

Minisiteri  y’ubuzima ivuga  ko  kuva  gahunda  yo gufata  imiti  igabanya ubukana  bwa  virusi itera  Sida yagera  mu Rwanda, bigaragara ko iyi  gahunda  yagize  umumaro,  kuko yagabanyije  umubare  w’abana  banduzwaga  n’ababyeyi  babo mu gihe  batwite, babyara ndetse  no mu gihe cyo konsa.

Dr Ndimubanzi  Patrick umunyamabanga nshingwabikorwa  w’urwego  rushinzwe  imyigishirize  y’abakozi  mu rwego  rw’ubuzima  muri  Minisiteri  y’ubuzima, ashingiye  ku byo  yiboneye  ubwe, avuga ko  agitangira akazi  ko kuvura, wasangaga  abana nka 40%  bavuka  bafite virusi, bayandujwe  n’ababyeyi  babo, ubu aho  imiti ibonekeye no kubamenya  hakiri  kare imibare yaragabanutse  kuko  ubu abavuka  bayifite , bari hagati  ya 1% na 2%.

Ati’’Iyi  gahunda  irakora , inakora  neza  cyane ni ibintu bishimishije, akaba ari nayo  mpamvu dushishikariza abantu kwipimisha  hakiri  kare, sida  kuko niho  hantu ho gufashiriza umubyeyi,  iyo  virusi  ibonetse  hariho  uburyo bwo gufasha umubyeyi kugira ngo virusi  itajya ku mwana’’.

Dr Ndimubanzi  Patrick avuga ko kuva imiti igabanya ubukana yagera mu Rwanda umubare b'abana banduzwaga n'ababyeyi  wagabanutse cyane

Dr Noêlla Bigirimana umuyobozi wungirije  w’ikigo  cy’Igihugu gishinzwe ubuzima  RBC , avuga  ko mu Rwanda kuva imiti igabanya  ubukana  yahagera, imfu zaterwaga  n’ubwandu  zagabanyutse mu myaka 15 ishize.

Ati’’Turishimira ko serivisi za sida zitangwa mu bigo n’amavuriro yose yo mu Rwanda. Ibyo turabikesha  ubwitange  bw’abaturage  ariko  n’ubuyobozi bwiza  bw’Igihugu cyacu   buduha byose kugira ngo tubigereho’’.

Uyu  muyobozi  wungirije  wa RBC avuga ko imibare y’umwaka  ushize  wa 2021 , igaragaza  ko  ku isi yose abantu  basaga   miliyoni 38 n’ibihumbi 400 bafite virusi  itera  sida , muri bo  miliyoni 36 n’ibihumbi 700, ni abantu  bakuru naho miliyoni imwe n’ibihumbi 700 ni abari munsi  y’imyaka  15. Iyi mibare  kandi igaragaza ko muri  aba 54% by’abafite virusi itera Sida ari abagore n’abangavu. Abenshi bakaba babarizwa muri  Afurika yo mu nsi  y’ubutayu bwa Sahara.

Abasaga 75% y’abafite virusi itera sida  ku isi yose, babonye imiti  igabanya ubukana ni mu gihe  81% by’abagore bafite  iyi virusi  babonye  imiti  ibafasha  kutanduza  abana. Ibi bikaba  byaratumye ubwandu  bushya n’imfu  ziterwa  n’iyi virusi bugenda  bugabanuka .

Mu Rwanda  mu myaka  15 ishize  ubwandu bwa  virusi  itera SIDA bwagumye  kuri  3% ku bantu bafite   kuva ku myaka 15 kuzamura , ubwandu  ku bana  bavuka  ku babyeyi  bafite  virusi itera sida,  bwagumye  munsi  ya 2%. Mu bantu  bagera ku bihumbi  230 bafata imiti bafite virusi  itera  sida , 94% muri bo  bafata  imiti igabanya ubukana , kandi bakaba bayifata neza.

UWAMBAYINEMA Marie Jeanne /heza.rw