Nyanza: Minisitiri Bayisenge yasabye ababyeyi n'abana kudahishira ababahohoteye kuko ababikora ari abangizi

Nyanza: Minisitiri  Bayisenge yasabye ababyeyi n'abana kudahishira  ababahohoteye kuko ababikora ari abangizi

Minisitiri  w’uburinganire  n’iterambere ry’umuryango  Prof Bayisenge  Jeannette asaba  ababyeyi  n’abana bahohotewe  bagaterwa inda  bakiri bato, kudahishira  ababikoze  kuko  ari  abangizi kandi ko kubahishira  no gutinda kubagaragaza  bituma  hatakara  ibimenyetso, bityo uwagombaga  guhanirwa guhohotera  abana ntabihanirwe.

Ibi Minisitiri Bayisenge  yabitangaje  ubwo hasozwaga  ibikorwa  by’iminsi itatu byo kwegereza  serivisi  z’ubuzima  n’iz’ubutabera, abangavu batewe inda bo mu karere ka Nyanza, hagamijwe  kubasubiza  mu buzima busanzwe.

Kuri ubu ngo hari abafatanyabikorwa usanga hafasha aba bana ariko ubufasha  bakenera  bwose  ntibabuhabwe, ari nayo  mpamvu iyi minisiteri  irimo kureba uburyo bwakomatanyirizwa hamwe  umwana akajya ahabwa ubufasha  bwo se  akeneye.

Muri ubu bufasha  abangavu batewe inda  bakenera  harimo n’ubutabera. Minisitiri  Bayisenge  avuga  ko nubwo  usanga hari abafatanyabikorwa bafasha abana bo mu cyiciro cya mbere  n’icya kabiri cy’ubudehe kuko batishoboye, ariko ngo n’undi  wese ukeneye ubutabera  bikagaragara ko ababyeyi be  batishoboye  nawe arafashwa.

Igikoma  mu nkokora  ubu butaabera  ngo ni ababyeyi  bahishira abahohoteye  abana , igihe byakozwe n’abo mu miryango cyangwa inshuti bigatuma  ababikoze  badahanwa.

Ati’’ Imibare usanga akenshi  iba mikeya kubera kwa guhishira , kandi kiriya ni icyaha gikomeye gikeneye ibimenyetso uko utinda uhishira ibimenyetso biratakara. Ugasanga rero noneho icyaha gihindutse guterwa inda turindiriye ko abyara tugapima ADN , kandi twakabaye duhanira icyaha cyo ugusambanywa bikiba,  niba tubona  aba babyaye biba bivuze ko hari abandi  benshi batabyaye kandi nabo baba bagombye  guhabwa ubutabera.’’

Akomeza Agira ati’’Aha rero  niho twongera gutsindagira  dusaba ngo yaba ababyeyi  n’umuryango nyarwanda  kuko amategeko ahana n’uwahishiriye, kugira ngo twumve twese ko bitureba ,twumve ko ari icyaha twumve ko uwabikoze  ari umwangizi , ari umugome ari umugizi wa nabi twese dukwiye kumurwanya.

Umwe mu bana bahohotewe bagaterwa inda wo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, avuga ko  yatewe inda n’umuhungu wamurushaga imyaka 5 ariko akabura uwo abibwira kuko na nyina umubyara yatinyaga kubimubwira. Kugeza ubwo bimenyekanye  bikagera kuri Isange one stop center ari nabo  bafashe uyu wamuhohoteye.

Nyuma y’uko uwamuteye inda afashwe agafungwa uyu mwana avuga  ko yakomeje gutotezwa no kwanga n’imiryango. Ati’’ Ababyeyi be baranyanze ngo naramufungishije ntibazi n’umwana wanjye uko asa.Hari n’abandi bo mu muryango  wanjye bambwira ko nabyaye ikinyendaro kuko nafungishije se ngo bivuze ko umwana atagira se.’’

Ku ruhande rwa  Ntazinda  Erasme  meya wa Nyanza , avuga ko bakomeza gusaba abana bahohotewe kugaragaza ababateye inda kandi ko hari imiryango  y’abafatanyabikorwa  ifasha aba bana gutanga ibirego.

Ati’’ Hari MAJ irabafasha, ariko n’urugaga  rw’abavoka  narwo  iyo turugaragarije ko hari abana batishoboye bakeneye  ubufasha baradufashwa  hari na Legal Aid forum nayo iradufasha, ndetse na Haguruka bose badufasha kuburanira aba bana’’.

Ibi bikorwa  byateguwe na migeprof  byamaze iminsi 3 bikaba byari bigenewe abana 150 bo  mu mirenge yose y’akarere  ka Nyanza ndetse n’ababyeyi babo.

Minisitiri Prof Bayisenge Jeannette yasabye  ababyeyi n'abana kudahishira ababahohoteye kuko ari abangizi n'abagizi nabi.

Yanasuye kandi rumwe mu rugo  rufasha abana b'abakobwa  batewe inda bakiri bato  kwigarurira icyizere  biga imyuga