Kamonyi: Meya arasaba abikorera gushyira umuturage imbere muri serivise

Kamonyi: Meya arasaba abikorera gushyira umuturage imbere muri  serivise

Umuyobozi  w’akarere  ka Kamonyi  Dr  Nahayo Sylvère  arasaba  abikorera  bo mu karere  ka Kamonyi, kugendana  na gahunda  aka karere  kihaye  yo  gushyira  umuturage  ku isonga , akabona  serivise ashaka  cyangwa akeneye, kandi  akayihabwa mu buryo  bwihuse.

Ibi yabitangaje  ubwo  yari mu gikorwa  cyo  gufungura  hoteli yitwa  TR5 Ressort, iherereye  ku Ruyenzi  mu murenge  wa Runda mu karere  ka  Kamonyi.

Yagize ati’’Hari igihe umuntu  afungura  hoteli agatangira  yakira  neza abamugannye, ariko  hashira iminsi  bigahinduka.Ugasanga  abantu bamucitseho  baragenda kubera  kwakirwa  nabi. Turabasaba kujya mwakira  ababagana  neza mukabikomeza ndetse  abahaje bakahaguma ntibifuze kujya ahandi, kubera ko mwabakiriye nabi’’.

Mukarusine  Apollinarie Umuyobozi  w’iyi  hoteli  ya TR5 Ressort, avuga  ko  batekereje kuza kuyubaka  mu karere  ka Kamonyi, kuko uyu  mugore  ariho avuka ndetse n’umugabo  we  akaba avuka mu majyepfo, maze   bifuza  gushora imari  iwabo, kandi  binagendeye no  ku mahirwe  basanze  akarere  ka Kamonyi  gafite  amahirwe menshi  y’ubukerarugendo nk’ibitare  bya  Mashyiga, ibya Kivumu aho hari ba mukerarugendo babisura kandi  bakaba bakeneye aho baruhukira.

Kuri ibi hiyongeraho kuba  ari hafi  y’umujyi  wa Kigali abantu, abenshi  bawurimo bakaba bakeneye aho  baza kuruhukira  hatuje  hatari urusaku kandi ari hafi y’umujyi.

Uyu muyobozi  avuga  ko  ibyo  basabwe  n’akarere byo kwakira neza  ababagana  no kubaha serivise  bashaka kandi  bihuse, nabo  ariyo  ntego bafite.

Ati’’ Ibintu  byose dukora  bishingiye kuri serivisi kandi ibi  dukora  ni  ubucuruzi  bushingiye kuri serivisi, biradusaba  gushyiramo imbaraga  , amahugurwa  mu bakozi ahoraho  yo  kubasobanurira uko bakira abakiriya, ni ibintu  tuzashyiramo  imbaraga, ntabwo  dushaka  ko ibintu  twatangiye  bizasubira  inyuma imbaraga zose  bizadusaba tuzazishyiramo ariko abatugannye  batwishimire’’.

Akomeza agira ati’’ Nubwo  dusanzwe  mu bintu  byo kwikorera,  ariko ibya  hoteli  nibwo bwa mbere tubijemo, rero  tuzagisha inama ku bayobozi  ndetse  n’abasanzwe babimenyereyemo , icyo tuzabona kiducanze cyangwa tudasobanukiye  tuzagisha  inama  ababidutanzemo  babimenyereye, ariko mbona  nta mbogamizi  n’imwe  dufite keraka  twebwe ubwacu  nitwinanirwa  ariko  ubundi  turashyigikiwe, kereka  turi  twenyine  ariko ubuyobozi  turi kumwe urwego  rw’abikorera  ruradushyigikiye  nta kibazo na kimwe  twagira’’.

Iyi hoteli yatashywe  ku mugaragaro  kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 ugushyingo, itangiranye  abakozi 30 ariko ngo bazagenda biyongera  uko bagenda  babona  abakiriya. Ifite  serivise  zose zisanzwe zitangirwa mu mahoteli nk’ibyumba by’inama, aho kunywera , amacumbi ndetse  n’aho kogera.

Hoteli TR5 yafunguwe kuri uyu wa 5 tariki ya kane ugushyingo

UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw