Nyanza: Umugabo akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 7 arera

Nyanza: Umugabo akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 7 arera

Umugabo wo mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda akurikiranyweho gusambanya umwuzukuru w’umugore we.

Iki cyaha uwitwa Samuel w’imyaka 43 y’amavuko akekwaho cyabereye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma mu Kagari ka Mushirarungu mu Mudugudu wa Nyabubare.

Nyirakuru w’umwana bikekwa ko yasambanyijwe ni we watanze amakuru ko umugabo we yasambanyije uwo mwana.

Umwe mu baturanyi babo avuga ko Samuel ” Yashatse uriya mugore yarafite abandi bana ari nabo babyaye ukekwaho gufatwa ku ngufu.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko nyirakuru w’umwana yatanze amakuru bucyeye.

Ati“Nyirakuru yabanje kubiceceka kuko yatanze amakuru bucyeye”

Abaturanyi b’ukekwaho icyaha babwiye UMUSEKE ko nyirakuru w’umwana bikekwa ko yasambanyijwe ari umugore wa Samuel (ufunze) babana byemewe n’amategeko ariko babanye umugore we afite abandi bana.

Bakomeza bavuga ko uriya mugabo watawe muri yombi yabanaga n’umugore we mu kibanza cyo kwa sebukwe kandi mu nzu umugore yubatse.

Amakuru UMUSEKE wamenye nuko umwana yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza akaba afite imyaka 7 y’amavuko, ukekwa yajyanwe kuri RIB sitasiyo ya Busasamana.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza busaba abaturage kwirinda ibyaha kandi bukirinda guhohotera abana kuko bidakwiye kumva uwagatanze uburere ari we uri kubuhungabanya, bunibutsa abaturage gutangira amakuru ku gihe.

src; umuseke.rw