Ubukene, Ubujiji Bituma Abafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga banduzwa Indwara

Ubukene, Ubujiji Bituma Abafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga banduzwa Indwara

Ubukene  n’ubumenyi  bucye  ku buzima  bw’imyororokere, ni zimwe  mu mbogamizi  abafite ubumuga  bwo kutavuga no kutumva bagihura  na zo , bigatuma  banduzwa  indwara  zandurira  mu mibonano mpuzabitsina  harimo  na virusi  itera  sida.

Urugero  ni abagore  3 baba  muri koperative Dufatanye mu murimo Kivoka   y’abafite ubu bumuga    yo mu karere ka Muhanga, bandujwe  virusi  itera  Sida.

Umwe muri bo yafashwe  ku ngufu  ahita  yandura virusi itera sida. Avuga  ko yabitewe n’uko  atari  afite  uburyo bwo  kwirwanaho  cyangwa  ngo  atake.

Twifashishije  umuyobozi  w’iyi koperative Usabyemariya Renatha ,  avuga ko umugabo  yaje  akamufata ku ngufu, kuba adashobora  kuvuga  ntiyashoboye gutaka.

Ati’’ Yamfashe ku ngufu aransambanya  ngiye kwipimisha kwa muganga basanga  naranduye.’

Ku rundi ruhande undi wandujwe iyi virusi , avuga ko yashukishijwe  ibintu  n’amafaranga  kubera ubukene  bwo mu muryango.

Ati’’ Nashowe mu buraya ntangira kwicuruza kugira ngo  mbone  amafaranga yo kwibeshaho nza kwandura SIDA ntabizi.’’

Umwe muri  aba  bagore aracyakora umwuga  w’uburaya mu mujyi  wa Muhanga, akaba amazemo imyaka 10, ubu akaba atwite.

Iyo uganiriye nawe akubwira  ko  atasobanukiwe  uburyo  bwo  gukoresha  agakingirizo, kandi ahura  n’abagabo batandukanye. Indwara  y'imitezi avuga  ko  yayirwaye inshuro  nyinshi ariko kugeza  ubu  ntarumva akamaro  ko gukoresha  agakingirizo.

Usabyemariya  Renatha umuyobozi  wa koperative  yabo mu karere ka Muhanga, avuga  ko impamvu  usanga abafite ubumuga banduzwa biterwa  n’uko  abenshi  baba badafite  ubumenyi  buhagije  bwo kwirinda  izi ndwara.

Ati’’Nta mahugurwa  bajya  bahabwa  yo kubigisha uko  bazirinda ariko njyewe  nk’umuyobozi  ndayabona ababa muri koperative  nkaza  nkabasobanurira ibyo nize, ariko hari  abataba muri koperative bo  biragoye  ko aya makuru  abageraho, biragoye  ko bakwirinda’’.

Akomeza  agira ati’’ Kubera imyumvire mike  ndetse  n’imiryango  yabo  itabitaho uko  bikwiye nta  makuru  bafite, byaba byiza  ko  bahabwa  amahugurwa  bakigishwa  uko ziriya ndwara  zirindwa ndetse  bakareba  n’uko bapimwa  abanduye bakavuzwa hakiri kare’’.

Hitayezu Edouard perezida  w’inama y’abafite  ubumuga  mu karere  ka Muhanga, yemeza  ko  koko  abantu bafite  ubumuga  bukomatanyije  batabona  amakuru ku buryo  bwo  kwirinda, bitewe  n’uko  hari  benshi  usanga batazi ururimi  rw’amarenga bigatuma  badashobora  no kubona amahugurwa, hakifashishwa  abo  babana kugira  ngo bafashwe.

Ati’’ Urumva  inyito  zikoreshwa ziragoye  kuzishyira mu rurimi  rw’amarenga , bigatuma  kubasobanurira  bigorana ndetse  hakaba  hari  n’indi mbogamizi  y’uko abo  babana  nabo  bataruzi  ngo  nibura  nibashobora kubyumva kuri  radiyo  ngo  amusobanurire nawe’’.

Akomeza agira ati’’Rwose  biragoye kubona  amakuru  yizewe yo kwirinda kandi  rwose barashukwa  bakamuha nk’icupa rimwe ryo kunywa  akaba amukoresheje imibonano  mpuzabitsina. Hari na ya myumvire  iba  ihari ko  abantu bafite ubumuga  batera ishaba, ngo  baba ari beza cyane ugasanga barashaka kubakoresha imibonano kubera  ya myumvire ariko bariya  nibo  baharenganira’’.

Karangwa Francois Xavier, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Imiryango y’abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima (UPHLS), avuga ko ku bufatanye  n’ikigo  cy’Igihugu  gishinzwe ubuzima  RBC ,  bagerageza  guhugura abakora mu nzego  z’ubuzima ku buryo  bafasha  aba bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kugira  ngo  bajye bashobora  kubakira  igihe babagannye.

Kwirinda  virusi itera sida, avuga  ko kuri ubu barimo  gukora  amashusho (videos) zikubiyemo  amakuru  yo kwirinda iyi ndwara, zishyirwa  mu bigo  by’amashuri  bibigisha.

Uyu  muyobozi  avuga ko mu bushakashatsi baherutse  gukora mu mujyi  wa Kigali n’imijyi  iyunganira  basanze  mu bantu 500 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, 7% basanze  baranduye.

Ati’’ Uyu mubare ni munini cyane, barashukwa  ugasanga bamuhaye ibihumbi 2 baramusambanyije. Ubu twatangiye gahunda  yo  kubafasha mu makoperative  yabo babamo dufashijwe na USAID , tukabatera inkunga bakabona icyo bakora bagatera imbere, burya iyo wifashije  biragoye kuba umuntu yapfa  kugushuka.”

Ikindi ngo nuko  batangiye  kwifashisha abamaze kugira ibyago byo kwandura, bakajya guha ubuhamya bagenzi  babo babakangurira  kwirinda , ndetse  bakabaha ubuhamya bw’ibyababayeho.

Marie Jeanne UWAMBAYINEMA /heza.rw