Rusizi : Abaturage bubakiye umupfakazi utari afite aho kuba

Rusizi : Abaturage bubakiye umupfakazi utari afite aho kuba

Mu muganda  wo  kuri  uyu  wa 29 Ukwakira  2022 , abatuye  mu mudugudu  wa Kamabuye akagali ka Burunga umurenge wa Gihundwe mu karere  ka Rusizi, bafashije umupfakazi witwa Mukankiko Marie Chantal  uherutse  gupfusha  umugabo  akamusigira  abana  12 batagira  aho  kwikinga, uyu  akaba  yari  amaze  imyaka isaga 10 ari umukuru  w'uyu mudugudu.

Umwe muri aba  baturage witwa  Ntawiheba Eugene  ubwo yaganiraga na Heza.rw yavuze  ko  babitewe  n'uko Kwitonda  Vedaste  wari umugabo  wa Mukankiko  bari  barabanye  neza , bakababazwa  no  kuba  yarabavuyemo  adasigiye  umuryango  we  aho kuba. Ati:"Twahombye umuntu w'intwari  ariko ubwo Leta y'ubumwe yemereraga uyu mupfakazi kumwubakira, natwe nk'abaturage twiyemeje gukora ibishoboka ngo tumuhomere inzu kandi n'ahatarangiye tuzaharangiza."

Mukankiko Marie Chantal yatangarije Heza.rw ko atabona icyo kuvuga uretse gusabira buri muntu wese wagize uruhare muri iki gikorwa cyo kumushakira aho kuba.Ati"Ndashima Imana , ubuyobozi  n'abaturage bambaye bugufi muri iki gikorwa, kuko njye byandenze kuba mbonye ahantu najyana n'abana tukicara imvura yagwa ntitunyagire. Imana ibahe umugisha.''

Iki gikorwa cyo kubyakira  uyu muturage utagiraga aho kuba, kibaye  mu gihe hirya no hino mu karere ka Rusizi ndetse no mu ntara y'uburengerazuba hari abaturage batagira aho gukinga umusaya ndetse n'abandi bagituye ahabashyira mu kaga.

Umuyobozi w'intara y'uburengerazuba Habitegeko Francois ubwo yaganiraga na RBA yagize ati:" Turacyafite imibare y'abatutage batagira aho gukinga umusaya  ndetse n'abandi bagituye ahashobora kubashyira mu kaga; ariko twiyemeje ko ibyo bibazo twabifatira hamwe rwego rwo  gukemura ibyo bibazo."

Umudugu wa Kamabuye ukaba Ari umwe mu mudugudu 10 igize akagali Ka Burunga yo mu murenge wa Gihundwe,akarere ka Rusizi .

Mukankiko  utagiraga  aho  kuba  yubakiwe inzu yo kubamo

Abatuye mu mudugudu  wa  Kamabuye, ubwo  bubakiraga Mukankiko  Marie Chantal utagiraga  aho yikinga

Nsengumuremyi Emmanuel Heza / Rusizi